Inkuru Nyamukuru

Putin agiye kugenderera uburasirazuba bwo hagati

todayDecember 5, 2023

Background
share close

Prezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, kuri uyu wa gatatu azagirira uruzinduko muri Arabiya Sawudite na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Umuvugizi wa Perezida Putin, Dmitry Peskov, yavuze ko Prezida Putin azaganira ibyerekeye ubutwererane hagati y’igihugu cye n’abayobozi b’ibyo bihugu byombi, intambara hagati ya Israheri na Hamas na politike mu mahanga.

Peskov yatangaje ko Putin azaganira kandi ibyerekeye amasoko y’ibikomoka kuri peteroli mu rugendo rwe. Ni nyuma y’uko u Burusiya, kimwe mu bihugu 10 bigize ishyirahamwe ry’ibihugu byohereza ibikomoka kuri peteroli hanze, OPEC, butangaje ko buzagabanya bikomeye ibyo bwoherezaga hanze.

Urwo rugendo ruzaba rubaye mu gihe u Burusiya burimo gushaka ibihugu bigirana ubucuti mu mahanga nyuma yo gukumirwa n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi kubera intambara irimo ibera muri Ukraine.

Perezida Putin yagiye agirira ingendo gake hanze y’igihugu cye kuva yashoza intambara muri Ukraine, no kuva urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rusohoye impapuro zo kumuta muri yombi.

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu muri iki gihe hari kubera inama mpuzamahanga ya 28 kw’ihindagurika ry’ibihe.

Gusa ariko ibiro bya Perezida Putin ntibyatangaje niba azitabira ibiganiro birimo birabera muri iyo nama.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda na Philippines byasinyanye amasezerano yo kwimakaza ubufatanye

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Dr Vincent Biruta na Amb. Marie Charlotte G.Tang uhagarariye Philippines mu Rwanda bashyize umukono ku ishyirwaho ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi. Minisitiri Dr Biruta na Amb Charlotte Tang Ni amasezerano yasinywe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Ukuboza 2023, nk’uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda yabitangaje. Aya masezerano atatangajwe agamije gushyiraho urufatiro ruhamye rw’ubufatanye bwagutse mu nzego zitandukanye hagati y’u […]

todayDecember 5, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%