Inkuru Nyamukuru

Amerika yasabwe indishya za miliyari 50 kubera kwica Jenerali Qassem

todayDecember 8, 2023

Background
share close

Urukiko muri Iran rwategetse Leta zunze ubumwe z’Amerika kwishyura amadolari hafi miliyari 50 y’indishyi z’akababaro kubera kwica General Qassem Soleimani.

Tariki 3 Mutarama 2020, uwari Perezida wa Amerika Donald Trump, yategetse ingabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika kurasa Jenerali Qassem Soleimani.

Indege itagira abapilote “Drone” yamwiciye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cy’i Bagdad, umurwa mukuru wa Irak. Icyo gihe, Suleimani yari ahanyuze ari mu nzira ava muri Siria ataha muri Irani. Yari umugaba mukuru w’ishami ry’ingabo za Iran zirwana hanze y’igihugu gusa. Yari afite imyaka 62 y’amavuko.

Hafi nyuma y’imyaka ine, urukiko rw’i Teherani rwaciye urubanza ku wa gatatu w’iki cyumweru, ruhamya Leta zunze ubumwe z’Amerika icyaha cyo kumwica ndetse n’abantu bagera kuri 40 barimo Donald Trump, n’abari ba minisitiri b’Amerika b’ububanyi n’amahanga, Mike Pompeo, Mark Esper ndetse n’Ingabo.

Rwanzuye ko y’Amerika igomba kwishyura amadolari miliyari 49.7 y’igihano, indishyi z’akababaro, n’indishyi z’ibintu byangirikiye muri icyo gitero cya “drone” y’Amerika. Ikinyamakuru cy’ubucamanza bwa Irani cyitwa Mizan kivuga ko uru rubanza rwaturutse ku kirego cy’Abanya-Irani barenga 3,300.

Muri Mutarama 2021, mu rwego rw’anketi ku gitero cyahitanye Jenerali Suleimani, umucamanza w’urwego ngenzacyaha rw’i Bagdad yasohoye impapuro zo guta muri yombi Donald Trump, wari usigaje iminsi mike kugirango ave ku butegetsi

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Imodoka y’irondo y’Umurenge wa Kimironko ikoze impanuka

Ahagana saa tanu z’amanywa kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Ukuboza 2023, imodoka y’abashinzwe umutekano mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo yarenze umuhanda ikora impanuka, abari bayirimo bakekwaho ibyaha n’abari babaherekeje barakomereka. Ababonye iyi mpanuka iba barimo umukozi wo mu rugo ruri hafi y’aho ku marembo y’ibiro by’Umurenge wa Kimironko, bavuga ko iyo modoka yari yuzuye abantu imbere muri yo n’inyuma ahatwikuruwe. Nkurikiyimana avuga ko iyo modoka ishobora […]

todayDecember 8, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%