Inkuru Nyamukuru

Ambasade y’Amerika i Baghdad muri Iraq yarashweho ibisasu bya Roketi

todayDecember 9, 2023

Background
share close

Roketi zarashwe kuri Ambasade y’Amerika i Baghdad, mu murwa mukuru wa Iraki, ku wa gatanu, mu gitero bikekwa ko cyagabwe n’imitwe y’abarwanyi bari ku ruhande rwa Iran.

Bivugwa ko abo barwanyi bagamije kwibasira ahari inyungu z’Amerika muri Siria no muri Iraq, bitewe n’uko Washington ishyigikiye Israheli mu ntambara yayo mu ntara ya Gaza muri Palestina. Gusa nta mutwe wigambye icyo gitero.

Umuvugizi w’ambasade yavuze ko nta muntu cyahitanye, gusa itangazamakuru rya Leta ryavuze ko cyashenye icyicaro gikuru cy’ikigo gishinzwe umutekano cya Iraq.

Urusaku rw’ibisasu byaturitse rwumvikanye hafi y’ambasade, mu murwa mukuru rwagati, mu masaha ya saa kumi za mu gitondo uyu munsi kuwa gatanu. Hahise havuzwa uturumbeti two kuburira abantu gushaka aho bihisha.

Ni ubwa mbere Ambasade y’Amemerika, yari irashweho ndetse ibi bikaba bisa nk’aho ari ukwagura ahagabwa ibitero, nyuma yo kubigaba ku bigo bya gisirikare birenga icumi, ahari ingabo z’Amerika muri Iraq no muri Siria guhera hagati mu Ukwakira. Hari ubwoba ko ubushyamirane bwaba bugiye gukwira ku gice kinini mu karere.

Sheikh Ali Damoush, umuyobozi mukuru mu mutwe wa Hezbollah wo mri Liban, mu nyigisho yatanze ku wa gatanu, yavuze ko ibitero by’imitwe iri ku ruhande rwa Iran mu mpande zose z’uburasirazuba bwo hagati, bigamije gushyiraho igitutu ngo Israheli ihagarike ibitero byo kwihimura mu ntara ya Gaza. Ntabwo ariko yavuze nyirizina ku gitero cyo kuri uwo wa gatanu.

Minisitiri w’intebe wa Iraq Mohammed Shia al-Sudani, yavuze ko ibitero by’iterabwoba bihangayikishije, ndetse yarahiriye kurinda intumwa z’amahanga no kubumbatira umutekano kugeza ubu ujegajega, yibanda ku bukungu no kw’ishoramari ry’amahanga, harimo n’irituruka muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Amerika yasabwe indishya za miliyari 50 kubera kwica Jenerali Qassem

Urukiko muri Iran rwategetse Leta zunze ubumwe z'Amerika kwishyura amadolari hafi miliyari 50 y'indishyi z'akababaro kubera kwica General Qassem Soleimani. Tariki 3 Mutarama 2020, uwari Perezida wa Amerika Donald Trump, yategetse ingabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika kurasa Jenerali Qassem Soleimani. Indege itagira abapilote “Drone” yamwiciye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cy’i Bagdad, umurwa mukuru wa Irak. Icyo gihe, Suleimani yari ahanyuze ari mu nzira ava muri Siria ataha muri Irani. […]

todayDecember 8, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%