Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Gasana yashimiye Polisi y’u Rwanda ku guteza imbere imibereho myiza y’abanyarwanda

todayDecember 13, 2023

Background
share close

Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana yashimye uruhare rwa Polisi y’u Rwanda mu kurinda umutekano n’ibikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturarwanda ndetse asaba ko hibandwa ku guhangana n’intandaro y’ibihungabanya umutekano.

Ibi Minisitiri Gasana yabigarutseho ku wa Kabiri tariki 12 Ukuboza, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru hateraniye Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda.

Iyi nama yahuje abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda ku rwego rw’igihugu, abayobora amashami atandukanye ya Polisi, abayobora amashuri ya Polisi y’u Rwanda, n’abayobora Polisi y’u Rwanda ku rwego rw’Intara, Umujyi wa Kigali ndetse no ku rwego rw’uturere, yafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Gasana Alfred.

Nk’urwego rukuru rwa Polisi y’u Rwanda, Inama Nkuru ya Polisi iganirirwamo imirongo migari yo guteza imbere imikorere muri rusange no kunoza ubunyamwuga hagamijwe kurushaho kubungabunga umutekano no gukumira ibyaha.

Minisitiri Gasana yagarutse ku ruhare rwa Polisi mu kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo, avuga ko bibasha kugerwaho igihe hasuzumwe imbogamizi zigaragara mu kazi ka buri munsi zigashakirwa ibisubizo.

Minisitiri Gasana yashimiye Polisi y’u Rwanda ku mbaraga zishyirwa mu gucunga umutekano n’ibikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, hibandwa ku guhangana n’intandaro y’ibihungabanya umutekano.

Yagize ati: “Abapolisi bagaragaye hirya no hino mu bikorwa by’ubutabazi bitandukanye nk’ibiza, inkongi z’umuriro, impanuka zo mu muhanda n’ibindi. Ubuyobozi bw’Igihugu cyacu buzakomeza gufasha Polisi y’u Rwanda mu buryo bwose bushoboka kugira ngo mukomeze kuzuza izo nshingano zanyu neza, ku bufatanye n’izindi nzego ndetse n’abaturage muri rusange.”

Yongeyeho ko hazakomeza gushakwa ubushobozi bwo gushyigikira Polisi y’u Rwanda mu bijyanye n’ibikorwaremezo birimo kubaka sitasiyo za Polisi ndetse no gushaka ibikoresho nkenerwa byifashishwa mu gucunga umutekano w’Igihugu. 

Minisitiri Gasana yasabye abapolisi gukomeza kurangwa na disipuline mukazi no kwirinda icyo aricyo cyose cyabanduriza isura.

Ati: “Hari bamwe mu bapolisi bagiye bishora mu ngeso zitari nziza, bikaba byarabaviriyemo guhanishwa igihano gikomeye cyo kwirukanwa mu kazi. Mwebwe rero mwahisemo gukora kinyamwuga mukomereze aho kandi mujye muhora iteka mugirana inama nziza, kuko bizabafasha guca ukubiri n’imyitwarire idakwiye yanduza isura yanyu, iy’urwego mukorera ndetse n’iy’Igihugu muri rusange.”   

Minisitiri Gasana yagarutse ku bikorwa bitandukanye bijyanye no kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka, aho hirya no hino mu gihugu haba hari ibirori bitandukanye birimo; ibitaramo by’abahanzi, amasengesho y’amadini n’ibindi, avuga ko uruhare rwa Polisi rukenewe cyane kugira ngo ibyo bikorwa byose bizabe mu mutekano usesuye. 

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye, yashimangiye indangagaciro zo gukunda akazi, disipulini n’ubunyamwuga nk’urufunguzo rwo gusohoza neza inshingano.

IGP Namuhoranye yibukije abapolisi kugendera kure ruswa, abasaba guharanira gutanga serivisi nziza no gukorana bya hafi n’abaturage mu bikorwa byo gucunga umutekano na gahunda zigamije iterambere.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Hatangajwe uko ingendo z’abanyeshuri bajya mu biruhuko ziteganyijwe

Hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo n’igihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyamenyesheje abayobozi b’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira gusubira mu rugo mu kiruhuko guhera ku wa 19 kugeza ku wa 22 Ukuboza 2023. Gahunda y’ingendo kuri abo banyeshuri ikaba iteye ku buryo bukurikira: Ku wa Kabiri, tariki ya 19/12/2023, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu Turere dukurikira: […]

todayDecember 13, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%