Inteko y’Ubwongereza, umutwe w’abadepite, watoye umwanzuro ushyigikira gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, nyuma yo kugaragaza ko ari igihugu gifite umutekano.
Ni umwanzuro watowe ku wa Kabiri tariki 12 Ukuboza ubwo abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza bagezwagaho umushinga w’itegeko ugamije gufasha iki gihugu gukuraho imbogamizi inzitizi zose zishobora gutuma gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.
Uyu mushinga wifuzwa ko uba itegeko watsinze ku kinyuranyo cy’amajwi 44, dore ko abagera kuri 313 mu badepite b’u Bwongereza batoye bawushyigikira mu gihe abatari bawushyigikiye ari 269.
Guverinoma y’u Bwongereza ivuga ko uwo mugambi ugamije guca intege abimukira bambukira mu twato duto, banyuze mu nzira ya ‘English Channel’. Bakinjira muri icyo gihugu. Ibyo Minisitiri w’Intebe Sunak yashyize mu by’ibanze ashaka guhagarika.
Ku wa 14 Mata 2022 nibwo u Rwanda n’u Bwongereza byashyize umukono ku masezerano y’imyaka itanu, agena ko ruzajya rwakira abimukira baturutse muri icyo gihugu, binjiyeyo binyuranyije n’amategeko guhera ku wa 1 Mutarama 2022.
Uyu mushinga w’itegeko nyuma yo kwemerwa muri iki gice cy’inteko y’Ubwongereza kizwi nka ‘House of Commons’ utegereje urundi rugamba ugomba kuzanyuramo mu wundi mutwe wo hejuru y’uwo uzwi nka House of Lords.
Minisitiri Chris Philp w’ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko leta itegereje kumva ibitekerezo by’abadepite ku buryo bugamije kunoza uyu mushinga.
Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana yashimye uruhare rwa Polisi y'u Rwanda mu kurinda umutekano n'ibikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y'abaturarwanda ndetse asaba ko hibandwa ku guhangana n’intandaro y’ibihungabanya umutekano. Ibi Minisitiri Gasana yabigarutseho ku wa Kabiri tariki 12 Ukuboza, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru hateraniye Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda. Iyi nama yahuje abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda ku rwego rw’igihugu, abayobora amashami atandukanye ya Polisi, abayobora […]
Post comments (0)