Inkuru Nyamukuru

Nigeria: Abasirikare bane baguye mu gitero cy’abitwaje intwaro

todayDecember 14, 2023

Background
share close

Polisi yatangaje ko abantu bitwaje intwaro bagabye igitero cyahitanye abasirikare ba leta bane ndetse bashimuta n’Abanyakoreya y’Epfo babiri.

Icyo gitero cyabereye muri leta ya Rivers, iri mu majyepfo y’igihugu. Abasirikare bari baherekeje Abanyakoreya ba sosiyete Daewoo bari bagiye mu kazi aho bacukura peteroli. Ababateze bishe n’abashoferi babo babiri b’abasiviri banatwara n’imbunda abasirikare bari bafite.

Sosiyete nyinshi zo muri Aziya, by’umwihariko mu Bushinwa na Koreya y’Epfo, zikora muri Nigeria, cyane cyane mu bucukuzi bwa peteroli n’amabuye y’agaciro no mu bwubatsi bw’imihanda y’imodoka n’iya gari ya moshi. Kenshi bamwe mu bakozi bazo barashimutwa, imitwe yabatwaye ikabarekura imaze kubona amafaranga y’ingurane.

Nta mutwe uratangaza ko ari wo waba warashimuse abo banyakoreya y’Epfo babiri. Polisi n’igisirikare nabo baracyashakisha, ntibaramenya aho babajyanye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Batatu bafatanywe amacupa arenga 4000 y’amavuta yangiza uruhu

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage, yafatiye mu Karere ka Gasabo abagabo batatu bakurikiranyweho kwinjiza mu gihugu no gukwirakwiza amavuta yangiza uruhu azwi nka mukologo nyuma yo kubagwa gitumo bafite amacupa yayo 4136. Yafatiwe mu gipangu cy’umugabo ufite imyaka 32 ari nawe nyirayo giherereye mu mudugudu wa Karubibi, akagari ka Cyaruzinge mu murenge wa Ndera, mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 12 Ukuboza. Abandi bafatiwe muri […]

todayDecember 14, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%