Inkuru Nyamukuru

Rusizi: Yafatanywe urumogi agiye kurukwirakwiza mu baturage

todayDecember 17, 2023

Background
share close

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), yafatiye mu Karere ka Rusizi, umugabo w’imyaka 41 y’amavuko, wari ufite udupfunyika 500 tw’urumogi yari agiye gukwirakwiza  mu baturage.

Yafatiwe mu murenge wa Mururu akagari ka Kagarama, umudugudu wa Cyete, ahagana ku isaha ya saa Kumi n’imwe n’igice z’umugoroba wo ku wa Gatanu tariki 15 Ukuboza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko gufatwa k’uyu mugabo byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Nyuma y’uko abaturage bahamagaye Polisi bavuga ko hari umugabo usanzwe uzwiho gucuruza ibiyobyabwenge, utwaye mu mufuka ibintu bicyekwa ko ari urumogi, hahise hatangira ibikorwa byo kumushakisha, afatirwa mu kagari ka Kigarama, abapolisi barebye muri uwo mufuka yari afite basanga urimo urumogi, ahita afatwa.”

SP Karekezi yashimiye abaturage uruhare bagira mu kubungabunga umutekano muri rusange by’umwihariko kurwanya ibiyobyabwenge batanga amakuru y’ababicuruza, inzira banyuramo n’uburyo bakoresha mu kubikwirakwiza mu baturage, abasaba kurushaho kubirwanya kuko bigira ingaruka nyinshi ku buzima bw’ubinyweye, umuryango nyarwanda ndetse no ku iterambere ry’igihugu.

Yaburiye abakomeje kwishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’ibindi bikorwa binyuranyije n’amategeko ko Polisi itazabihanganira bazakomeza gufatwa bagashyikirizwa ubutabera ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Israheli ntizahagarika intambara itaranduye umutwe wa Hamas

Ministri w’Intebe wa Israheli, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko avuze ko intambara hagati ya Israheli na Hamas iriho kandi itazahagarara kugeza igihe iyitsindiye n’ubwo hakomeje igitutu ku mpande zose. Netanyahu yavuze kandi ko yashenguwe n’urupfu rw’Abanya-Israheli batatu bari barafashwe bunyago na Hamas, bishwe ku bw’impanuka n’ingabo za Israheli. Yavuze ko akarere ka Gaza kazakurwamo ingabo zose kagacungirwa umutekano n’ingabo za Israheli. Netanyahu yavuze ko iterwa rya Gaza ari ryo ryatumye habaho […]

todayDecember 17, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%