Ihuriro ry’abanyeshuri n’abakoze mu rwunge rw’amashuri rwa Gahini (GS Gahini), biyemeje kubakira iri shuri inzu y’imyidagaduro (Salle), ya Miliyoni 200 kuko ihari ishaje kandi ikaba itakira abanyeshuri baharerwa.
Bamwe mu banyeshuri bize na bamwe mu bayobozi bakoze muri G.S Gahini
Babitangaje ku Cyumweru tariki ya 17 Ukuboza 2023, ubwo bamwe muri bo basuraga iri shuri, hagamijwe kuganira n’abana baharererwa ariko no kubifuriza iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.
Umuyobozi w’iri huriro, Gato Damien, avuga ko iri huriro ryatangiye mu mwaka wa 2012 ariko habanza ibiganiro bibahuza ariko nyuma ngo biyemeza kugira igikorwa kinini bakora kigamije gufasha abanyeshuri bahiga.
Ati “Ni umuhigo twahize wo kubaka inzu y’imyidagaduro kugira ngo barumuna bacu babone bidagadurira kuko hano ntiyihari. Gusa siyo yonyine kuko hari amahugurwa n’ubukangurambaga mu kwirinda ibiyobyabwenge, inzoga n’ibindi byakwangiza urubyiruko rwacu.”
Umuyobozi wa GS Gahini, Karemangingo Luke, avuga ko iyi nzu niboneka izafasha abanyeshuri kwidagadura birushijeho kuko ihari ishaje kandi ikaba ari ntoya itakwakira abanyeshuri 1,000 bahiga.
Ariko nanone kuba abahize mbere baza bakaganiriza abanyeshuri bahari ubwabyo ngo n’inyunganizi ikomeye ku myigire, imyumvire n’imyitwarire yabo.
Agira ati “Kuba abagabo n’abagore bangana gutya kuza bakagira uburyo baganiriza abana bari hano ubwabyo ni inyunganizi ikomeye ku myumvire y’abanyeshuri ndetse n’imyitwarire yabo.”
Umutoni Justine umwe mu banyeshuri avuga ko icyo yabigiyeho ari ukugira intego, gukunda amasomo no kubyaza umusaruro impano zabo.
Ariko nanone ngo ibi ntibabigeraho badafite imyitwarire myiza kuko ariyo ituma intego za buri wese zigerwaho.
Yagize ati “Tugomba kwirinda abaduca intege, ingeso mbi ndetse n’abashaka kuzinshoramo kugira ngo nzabashe kugera ku ntego zanjye ntakizikomye mu nkokora.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza, Harelimana Jean damscene, nawe ashima igitekerezo cy’ihuriro ry’abize n’abakoze muri GS Gahini ndetse anabemerera umusanzu w’Akarere mu kubaka iyi nzu y’imyidagaduro.
By’umwihariko igikorwa cyo kugaruka aho warerewe ugashima ibyo bagufashije kugeraho ngo ni ishayaka ku bana bakiharererwa kuko biyumvamo gutera ikirenge mu cyabo.
Ati “Ibi ni ishyaka kuri ba bana bahari bumva yuko nabo mu minsi iri imbere nabo hari icyo bazageraho kandi gikomeye. Iyo babonye bakuru babo nabo bumva batera ikirenge mu cyabo.”
Iri huriro ryanahembye abanyeshuri bahize abandi mu bizamini bisoza amashuri umwaka 2022/2023 haba mu mashuri yisumbuye n’ikiciro rusange.
Mu baganirije aba banyeshuri harimo Kim Kamasa, Mushi Erneste, David Bayingana, Tuyishime Jean de Dieu (Jado Fils), Anita Pendo n’abandi banyuranye bakora mu nzego bwite za Leta n’abikorera.
Ikipe ya Basketball y’iri shuri kandi nayo ikaba yahawe imyambaro yo gukinana.
Perezida Paul Kagame yakiriye Prof. Dr. Uğur Şahin, washinze akaba n’umuyobozi mukuru wa BioNTech Group n’intumwa ayoboye aho yitabiriye umuhango wo gutangiza Ikigo Nyafurika gikora inkingo (BioNTech Africa). Mu butumwa bwashyizwe kurubuga rwa X rw’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, ku cyumweru tariki 17 Ukuboza 2023 ntihatangajwe ibyo Perezida Kagame yaganiriye na Prof Uğur Şahin. Umuhango wo gufungura ku mugaragaro iki kigo iteganyijwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Ukuboza […]
Post comments (0)