Inkuru Nyamukuru

The Banker Award 2023: Banki ya Kigali yahawe igihembo nka Banki ihiga izindi mu Rwanda

todayDecember 29, 2023

Background
share close

Banki ya Kigali(BK) yahawe igihembo cya Banki ihiga izindi zose mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2023, mu bihembo bizwi nka ‘The Banker Awards 2023’.

BK yatangaje ko iki ari igihembo yahawe mu rwego rwo kuyishimira umurava igira mu gukora neza no guhora ihanga udushya mu rwego rwa za Banki.

Icyo gihembo BK yahawe kije cyiyongera ku kindi yahawe cya Banki nziza ihiga izindi mu 2023 ‘Best Bank 2023’ cyatanzwe na ‘Global Finance Awards’, BK ikaba yari igihawe ku mwaka wa gatatu yikurikiranya.

Uyu mwaka wabaye umwaka udasanzwe kuri Banki ya Kigali, kuko hari impinduka nyinshi usize BK igejeje ku bakiriya bayo, harimo uburyo bwa ‘BK Mobile App’, bufasha n’udasanzwe ari umukiriya wa BK kuba yafungura konti mu buryo bw’ikoranabuhanga, kandi abyikoreye.

Ikindi ni uko Banki ya Kigali yatangaje ivugurura mu mikorere mu rwego rwo kugira ngo ishobore gukomeza guhangana n’izindi banki ku isoko, harimo no gukuraho amafaranga asabwa ku mpapuro zitangwa na banki, n’asabwa ku bakoresha za ‘cheques’, ibyo bikazatangira kubahirizwa guhera ku itariki ya 22 Mutarama 2024. Izo mpinduka zakozwe hagamijwe kwereka abakiriya ko icyo Banki ya Kigali ishyize imbere ari uko abakiriya babona serivisi nziza kandi zibanogeye.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yagize ati “Twishimiye kuba twahawe igihembo cya Banki ihiga izindi mu Rwanda cyatanzwe na The Banker Award 2023. Ni igihembo kigaragaza ubwitange bwihariye bwa BK mu gutanga serivisi zidasanzwe no guteza imbere servisi z’imari zidaheza, buri wese yibonamo. Kuba dukomeza guhemberwa iyi mikorere biduha imbaraga zo gukomeza gutanga serivisi nziza no guhanga udushya. Ndashimira by’umwihariko kandi mbikuye ku mutima abakiriya, abakozi n’abafatanyabikorwa bacu ku cyizere batugirira no kuba bakomeza kudushyigikira, kuko ibyo ni byo bidufasha mu kugera kuri izo ntego zo mu rwego rw’indashyikirwa”.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abagenzi bazategera imodoka i Nyamirambo n’i Kabuga babyakiriye bate?

Nyuma y’uko Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwimuriye i Nyamirambo n’i Kabuga, ibyerekezo bimwe by’abazajya mu Ntara mu minsi ibiri ibanziriza Ubunani, hari abasanga birimo imvune nyinshi no guhomba umwanya n’amafaranga, icyakora ikaba ari gahunda yashyizweho igamije kugabanya umuvundo muri gare ya Nyabugogo itegerwamo na benshi. Gutegera i Nyamirambo na Kabuga ni uburyo bwo kugabanya umubyigano muri gare ya Nyabugogo Ibigo bitwara abagenzi mu Ntara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba unyuze i Karongi, bizaba […]

todayDecember 29, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%