Inkuru Nyamukuru

Kigali: Baravugwaho kurangura amatike bakayagurisha abagenzi ku giciro gihanitse

todayDecember 29, 2023

Background
share close

Abakarasi muri gare ya Nyabugogo baravugwaho kungukira ku bwinshi bw’abagenzi bajya kwizihiriza Ubunani mu Ntara, aho amatike yabuze hamwe na hamwe bitewe n’uko abo bakarasi bayaranguye, bakaba barimo kuyacuruza ku giciro gihanitse.

Hari aho batakirimo kwakira abagenzi kuko bavuga ko amatike yashize

Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ukuboza 2023, Gare ya Nyabugogo yaranzwe n’umubyigano w’abantu benshi bajya kwizihiriza Ubunani mu miryango yabo, ariko bakaba basanze amatike yashize, ahandi bagasabwa gutegereza imodoka amasaha menshi.

Gusa, hafi aho haba hari abakarasi bavuga ko bafite amatike y’abagenda byihuse, baba bavuganye n’abayatanga ndetse n’abashoferi ku buryo bayagurisha ku giciro gihanitse.

Ku muntu ushaka kujya i Rubavu, byageze saa ine za mu gitondo ku Kigo Virunga Express bari gutanga amatike ya saa sita ku giciro gisanzwe cy’amafaranga 3,310, ariko ku ruhande uwifuza itike yo kugenda ako kanya yayiguraga amafaranga 4,000Frw.

Umukarasi araza akavana mu mirongo y’abantu benshi umuntu wemeye guhendwa, akamumanukana mu gice cya gare ahari imodoka zitwa ko zishoye, akaba ari zo amwinjizamo.

Hari abagenzi batorohewe no kubona uburyo bajya hanze ya Kigali mu Bunani

Ku muntu ushaka kujya i Rusizi, mu Kigo Capital bavugaga ko amatike yashize n’ubwo imbere yabo hari hahagaze imirongo miremire y’abantu, irinzwe n’abapolisi kugira ngo badateza akavuyo.

Musaniwabo Leontine wari wageze muri Gare ya Nyabugogo mbere ya saa ine za mu gitondo ashaka kujya i Rusizi, avuga ko itike yahawe yari iya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku mafaranga 5,200, ikaba ari na yo ya nyuma kuko abaje nyuma ye babwirwaga ko amatike yashize.

Musaniwabo ati “Jye bampaye iya saa kumi n’ebyiri (z’umugoroba), ndaca ku Kibuye, komeza hariya hirya kuri Capital(ni ho bari gutanga amatike).”

Hafi aho hari umukarasi wahamaharaga abantu agira ati “Nta wifuza kujya i Rusizi?” Ni uko tumwegereye tumubaza ayo twamuha agira ati “I Rusizi ni ibihumbi 10Frw aka kanya.”

I Karongi ho ubusanzwe uwifuza kujyayo yishyura amafaranga 2,780Frw muri Kivu Belt, ariko na ho bavugaga ko amatike yashize. Gusa, ku ruhande hari umukarasi wabazaga abifuza kujyayo ako kanya akabishyuza amafaranga 6,000Frw.

Ibyerekezo Kigali Today yasanze bidafite ibibazo byo kubura amatike, ni iby’Amajyepfo n’Iburasirazuba, kuko Ikigo Horizon Express cyarimo gutanga amatike y’ako kanya saa ine n’igice ku bajya mu Karere ka Huye, bakaba bishyuzwa amafaranga 2,560Frw.

Ku bantu berekeza Iburasirazuba na ho, ikigo Yahoo Car Express cyahamagaraga abantu muri Gare ya Remera kikabaha amatike y’ako kanya, ku mafaranga 1,580Frw ku bagera i Kayonza, ndetse n’amafaranga ibihumbi bitatu ku bagera ku Rusumo.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Ibigo bitwara abagenzi mu Rwanda(ATPR), Theoneste Mwunguzi, avuga ko abagenzi ari bo bakwiye gutungira agatoki abapolisi mu gihe hagize ubagurishaho itike ku giciro kirenze igisanzwe.

Mwunguzi yagize ati “Ushobora kugura itike ihenze ariko ukavuga ngo ’dore uriya muntu muguzeho itike’, ni ko dushobora kubaca, bitabaye ibyo twebwe twenyine ntabwo twabimenya.”

Polisi y’u Rwanda na yo yabwiye Kigali Today ko igiye kwinjira mu by’iki kibazo ifatanyije n’izindi nzego zirimo RURA, Umujyi wa Kigali na ATPR, kuko ikibona nk’ubujura.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

The Banker Award 2023: Banki ya Kigali yahawe igihembo nka Banki ihiga izindi mu Rwanda

Banki ya Kigali(BK) yahawe igihembo cya Banki ihiga izindi zose mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2023, mu bihembo bizwi nka ‘The Banker Awards 2023’. BK yatangaje ko iki ari igihembo yahawe mu rwego rwo kuyishimira umurava igira mu gukora neza no guhora ihanga udushya mu rwego rwa za Banki. Icyo gihembo BK yahawe kije cyiyongera ku kindi yahawe cya Banki nziza ihiga izindi mu 2023 ‘Best Bank 2023’ cyatanzwe […]

todayDecember 29, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%