Inkuru Nyamukuru

Kamonyi: Impanuka ebyiri zapfiriyemo abantu batandatu

todayDecember 30, 2023

Background
share close

Impanuka ebyiri zabereye mu Karere ka Kamonyi mu gitondo cyo kuri uyu wa 30 Ukuboza 2023 zaguyemo abantu batandatu, abandi barakomereka.

Imodoka yagongewe ku Ruyenzi

Ni impanuka zabereye mu Mirenge itandukanye kuko imwe yabereye mu Murenge wa Gacurabwenge ahanzwi nko ku Ruyenzi, aho ikamyo ebyiri zavaga mu Ntara y’Amajyepfo ziri mu kerekezo kimwe, iy’inyuma yagonze iyari iyiri imbere zigata umuhanda zikagonga indi modoka yarimo abantu barindwi batanu bagahita bitaba Imana.

Ikamyo yavaga i Karongi ijya mu Mujyi wa Kigali yari yikoreye igaraviye (amabuye aseye) umutandiboyi wayo umwe nawe yahanutse aragwa ahita apfa.

Naho impanuka yabereye ku Kamonyi ahazwi nko mu Kibuza yagonganye na coater itwara abagenzi ya RFTC abantu barindwi barakomereka.

Ikamyo yagonze Coaster mu Kibuza, na Camera yo ku muhanda izwi nka Sophia ibigenderamo

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kigali: Baravugwaho kurangura amatike bakayagurisha abagenzi ku giciro gihanitse

Abakarasi muri gare ya Nyabugogo baravugwaho kungukira ku bwinshi bw’abagenzi bajya kwizihiriza Ubunani mu Ntara, aho amatike yabuze hamwe na hamwe bitewe n’uko abo bakarasi bayaranguye, bakaba barimo kuyacuruza ku giciro gihanitse. Hari aho batakirimo kwakira abagenzi kuko bavuga ko amatike yashize Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ukuboza 2023, Gare ya Nyabugogo yaranzwe n’umubyigano w’abantu benshi bajya kwizihiriza Ubunani mu miryango yabo, ariko bakaba basanze amatike yashize, ahandi bagasabwa […]

todayDecember 29, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%