Leta y’u Rwanda yamaganye ibyavuzwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ushinja u Rwanda guha ubufasha umutwe w’Abarwanyi b’Abarundi uvugwaho kujya kwica abaturage b’icyo gihugu.
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye
Perezida Ndayishimiye avuga ko abagize umutwe wa Red Tabara batorezwa mu Rwanda kujya kwica abasivili mu gihugu cye.
Itangazo ryasohowe n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, rivuga ko uwo mutwe ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
Iryo tangazo rikomeza rigira riti “U Rwanda ntaho ruhuriye mu buryo runaka n’umutwe w’abarwanyi b’Abarundi uwo ari wo wose.”
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yibukije ko mu rwego rw’ubufatanye bw’ibihugu byombi, Leta y’u Rwanda iherutse gushyikiriza u Burundi abarwanyi b’Abarundi bari barambutse umupaka bakaza mu Rwanda binyuranyije n’amategeko.
Post comments (0)