Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa Porogaramu PAM, ryatangaje ko mu mezi atatu ari imbere iteganya gutanga imfashanyo y’ibiribwa ku bantu miliyoni 2,7 bibasiwe n’inzara muri Zimbabwe.
Ibi byatangajwe na Christine Mendes uhagarariye PAM by’agateganyo muri iki gihe.
Ibi ni nyuma y’amapfa yatejwe na serwakira yo mu nyanja. Iki gihugu cyo mu majyepfo y’Afurika gifite ibibazo byo kwihaza mu biribwa kuva mu 2000, ubwo Robert Mugabe wari Perezida yafataga ibikingi by’abazungu akabituzamo abirabura batagiraga ubutaka.
Cyakora Zimbabwe cyo kimwe n’ibindi bihugu byo mu karere biteganya ko umusaruro w’ubuhinzi wa 2024 uzaba muke bitewe ahanini n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe, na serwakira yo mu nyanja mu bice byo hagati n’iby’uburasirazuba bw’inyanja ya Pasifika, aho amazi ashyuha ku buryo budasanzwe bikagira ingaruka ku bihe muri rusange.
Guverinoma ya Zimbabwe iteganya ko sanga gusa toni miliyoni imwe n’ibihumbi 100 muri uyu mwaka wa 2024 bitewe n’amapfa.
Post comments (0)