Inkuru Nyamukuru

Padiri Ubald Rugirangoga yubakiwe ikibumbano

todayJanuary 8, 2024

Background
share close

Ku gasozi kitwa Ibanga ry’Amahoro mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, hatashywe ikibumbano kiri mu ishusho ya nyakwigendera Padiri Ubald Rugirangoga, wari uzwiho gusengera abarwayi n’ibikorwa by’isanamitima, ubumwe n’ubwiyunge.

Ikibumbano cya Padiri Ubald Rugirangoga yubakiwe

Aka gasozi gasengerwaho n’abaturutse imihanda yose kanabereyeho umuhango wo kwibuka Padiri Rugirangoga, witabye Imana ku ya 07 Mutarama 2021.

Padiri Rugirangoga yari azwiho cyane mu Rwanda kuba yarasengeraga abarwayi, ariko akaba yaranakundiwe guteza imbere Ubumwe n’Ubwiyunge guhera muri 1995 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubald Rugirangoga yabaye Padiri Mukuru wa Paruwasi Cathedrale ya Cyangugu mu gihe kirenga imyaka 32, ariko akaba yaranagiye asura ibice bitandukanye by’Igihugu ajya gusengera abarwayi cyangwa kwigisha Ubumwe n’Ubwiyunge.

Padiri Rugirangoga yavutse muri Gashyantare 1955 mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu muri Paruwasi ya Mwezi, akaba yarize amashuri abanza i Rwabidege kuva muri 1962 kugera muri 1968.

Yakomereje ayisumbuye muri Seminari nto yitiriwe Mutagatifu Pius i Nyundo kugera muri 1973 ubwo ngo guhungiraga i Burundi azizwa ubwoko, aza kugaruka muri 1978, akomereza muri Seminari nkuru ya Nyakibanda.

Padiri Rugirangoga yaje guhabwa isakaramentu ry’ubusaseridoti ku itariki 22 Nyakanga 1984 muri Kiliziya ya Mwezi, nyuma y’imyaka 31 muri 2015 aza kuba Umuyobozi wa gahunda z’Ubumwe n’Ubwiyunge, atangira kubyigisha ahereye muri Paruwasi ya Mushaka muri Diyoseze ya Cyangugu.

Padiri Rugirangoga yagiye yagurira iyi gahunda mu bice bitandukanye by’Igihugu, akaba yaragendaga ayigisha muri za Kiliziya, kandi akabishimirwa kuba inyigisho ze zaragize impinduka nziza mu mibanire y’abantu.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Musanze: Hubatswe amashusho agaragaza umwihariko waho w’ubukerarugendo

Amashusho y’ibibumbano yubatswe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Musanze, akomeje gutungura abantu benshi bibaza ikigambiriwe n’icyo asobanura. Iyi shusho igaragaza ingagi nka kimwe mu bikurura ba Mukerarugendo mu Majyaruguru Muri ayo mashusho harimo igaragaza ingagi yegeranye neza n’indi y’umugabo uhetse igikapu mu mugongo, afite n’inkoni mu ntoki, akaba agaragara atunga urutoki mu cyerekezo kirimo Ibirunga. Aya mashusho yombi y’ibibumbano areshya na metero ziri hagati y’eshatu n’enyeagaragara mu rwinjiriro rw’Umujyi wa […]

todayJanuary 8, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%