Inkuru Nyamukuru

Umuhanda Huye-Nyamagabe wangiritse

todayJanuary 15, 2024

Background
share close

Umuhanda Huye-Nyamagabe ubu nturi nyabagendwa kuko wacikiye hagati y’Agasantere ka Karambi n’ikiraro cya Mwogo.

Umwe mu batuye i Huye ukorera mu Karere ka Nyamagabe wahanyuze uyu muhanda wamaze gucika, mbere gato y’uko Polisi iwufunga, yabwiye Kigali Today ko wacitse uruhande rumwe, ariko n’urwasigaye nubwo imodoka zakwirwamo rukaba rudakomeye kuko rwagiye rusatagurika.

Uwo muhanda birakekwa ko waciwe n’amazi yagiye yinjiramo buke buke biturutse ku mugezi wa Mwogo uca hafi aho ukunze kuzura.

Kuri ubu imodoka zitwaye abagenzi ziri guhagarara hakurya no hakuno y’ahacitse hanyuma abagenzi bakambuka n’amaguru, bakajya mu zindi modoka z’amasosiyete atwara abantu, zikagurana abagenzi bari barimo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nigeria: Uruganda rwa mbere mu bunini muri Afurika rutunganya peteroli rwatangiye

Uruganda runini rwa mbere muri Afurika rutunganya bikomoka kuri Peteroli rwatangiye ibikorwa byarwo muri Nigeria. Abahanga bavuga ko urwo ruganda rugiye kurushaho guteza imbere akarere Nigeria iherereyemo kuberako ibihugu wasangaga bikoresha ibikomoka kuri Peteroli bivuye hanze. Urwo ruganda rufite agaciro kangana na miriyari 19 z’amadolari y’amerika. Rufite ubushobozi bwo gutunganya ibikomoka kuri Peteroli byo mu bwoko bwa mazutu hamwe n’ibikoreshwa mu ndenge, bingana n’utugunguru ibihumbi 650 ku munsi. Ibyo byatanganjwe […]

todayJanuary 15, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%