Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yatanze amabwiriza y’uburyo abakrisitu Gatolika bakwiye kwifata imbere y’ikibumbano kiri mu ishusho ya Padiri Ubald Rugirangoga, nyuma yo kuyimanika mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Gihundwe, ahazwi nko ku Ibanga ry’Amahoro.
Ishusho ya Padiri Ubald Rugirangoga
Musenyeri Edouard Sinayobye, Umwepiskopi wa Cyangugu, yageneye abakristu ubutumwa bugaragaza igisobanuro cyayo, ibikwiye n’ibidakwiye gukorerwa iri shusho.
Yagize ati “Ntibikwiye rwose gupfukamira iri shusho cyangwa se kugira indi myifatire yindi iranga icyubahiro kigenewe Imana yonyine. Umuremyi w’ibintu byose”.
Musenyeri Sinayobye yasobanuye ko Ishusho rya Padiri Ubald, ari ikimenyetso gifasha Abakirisitu Gatolika kumwibuka no kumusabira, ko atari ikimenyetso kigaragaza ko ashyizwe mu nzego zo kuba umutagatifu.
Yasobanuye ko Padiri Ubald Rugirangoga yahoraga atakambira abarwayi ngo Yezu abakize, atari we wakizaga. Nng ni yo mpamvu bitemewe gukorera ku ishusho rye imihango yo gushaka ibitangaza.
Ati “Ishusho ryose ry’ikiremwa muntu rigaragaza Imana umuremyi wa byose. Ni yo mpamvu bibujijwe kurisuzugura, kuryangiza no kurikoreraho ibindi bikorwa byose byo kuritesha agaciro”.
Ubundi muri Kiliziya Gatolika abiyambazwa ni abantu baba baritabye Imana, bagashyirwa mu batagatifu.
Abatagatifu ni abantu baba barabayeho kuri iyi si baharanira ubutungane, iyo bamaze kwemezwa na Kiliziya ko bashyizwe mu batagtifu, icyo gihe abakirisitu baba bashobora kubiyambaza bahereye ku ngabire n’impano bari bafite igihe bakiri mu Isi.
Padiri Ubald Rugirangoga, yari azwi mu bikorwa byo gusengera abarwayi, iby’isanamitima n’ubumwe n’ubwiyunge witabye Imana.
Abakristu babujijwe kuramya ishusho ya Padiri Ubald Rugirangoga
Padiri Ubald Rugirangoga yitabye Imana mu 2021, aho yaguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika azize uburwayi.
Iri shusho yabumbiwe ryashyizwe ku Ibanga ry’Amahoro, mu rwego rwo kwibutsa ubutumwa yakoze igihe yari akiri ku Isi.
Kugeza ubu nta muntu wo mu Rwanda urashyirwa mu batagatifu, uretese ubusabe bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, bwo gushyira umuryango wa Rugamba Sipiriyani mu Bahire bwemewe na Roma, bugashyikirizwa Papa Francis kugira ngo afate icyemezo cya nyuma.
Post comments (0)