Inkuru Nyamukuru

Ngororero: Polisi yaburijemo ikwirakwizwa ry’udupfunyika 5000 tw’urumogi

todayJanuary 16, 2024

Background
share close

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage, ku Cyumweru tariki ya 14 Mutarama 2024, mu murenge wa Ngororero, mu Karere ka Ngororero yaburijemo umugambi wo gukwirakwiza mu baturage udupfunyika 5, 000 tw’urumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yashimye cyane abaturage bamaze gusobanukirwa akamaro ko gutangira amakuru ku gihe atuma ibyaha byinshi bikumirwa bitaraba bikaba n’umurongo mwiza wo kwicungira umutekano buri wese aba ijisho rya mugenzi we.

SP Karekezi avuga ko kugira ngo aya makuru amenyekane, ari abaturage bo mu murenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu, bahamagaye Polisi bavuga ko hari umugabo uhetswe kuri moto bicyekwa ko agemuye urumogi kandi ko agiye kunyura mu Karere ka Ngororero.

Yagize ati: “Abaturage bamaze kuduha amakuru yizewe y’aho iyo moto igiye kunyura, abapolisi bahise bajya mu muhanda bayitegerereza mu kagari ka Rususa ko mu murenge wa Ngororero, ari naho baje kuyifatira mu gihe cya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00).”

Yakomeje ati: “Bakimara kubahagarika bagatangira gusaka igikapu cyarimo uru rumogi, nibwo uwari utwaye moto yahise ayikubita ikibatsi aracika, mugenzi we w’imyaka 38 y’amavuko, bamusangana udupfunyika 5,000 yahise yiyemerera ko ari urwe, kandi ko asanzwe akorana n’uriya mumotari bahurira mu karere ka Rubavu, akamufasha kurushyira abakiriya be mu Karere ka Muhanga no mu Mujyi wa Kigali.”

SP Karekezi yashimiye uruhare rw’abaturage mu gufatanya na Polisi gukumira ibyaha batanga amakuru.

Yagize ati: “Duhora tugira inama abanywa, abacuruza, abatunda n’undi wese wivanga mu ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge ko usibye kuba bigira ingaruka k’ubifatiwemo, binagira ingaruka ku muryango nyarwanda muri rusange, ari nayo mpamvu dushima abaturage batanze amakuru kuko barengeye abantu benshi bari kuzanywa turiya dupfunyika 5000 tw’urumogi rukabagiraho ingaruka ndetse zikagera no ku bandi badafite aho bahuriye narwo.”

SP Karekezi yagaragaje ko uyu mugabo afashwe hatarashira ukwezi mu karere ka Rusizi hafatiwe ibilo 108 n’udupfunyika 500 tw’urumogi ndetse n’urundi rungana n’udupfunyika 9,000 rwafatiwe mbere yaho gato mu Karere ka Rubavu.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abakristu babujijwe kuramya ishusho ya Padiri Ubald Rugirangoga

Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yatanze amabwiriza y’uburyo abakrisitu Gatolika bakwiye kwifata imbere y’ikibumbano kiri mu ishusho ya Padiri Ubald Rugirangoga, nyuma yo kuyimanika mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Gihundwe, ahazwi nko ku Ibanga ry’Amahoro. Ishusho ya Padiri Ubald Rugirangoga Musenyeri Edouard Sinayobye, Umwepiskopi wa Cyangugu, yageneye abakristu ubutumwa bugaragaza igisobanuro cyayo, ibikwiye n’ibidakwiye gukorerwa iri shusho. Yagize ati “Ntibikwiye rwose gupfukamira iri shusho cyangwa se kugira indi myifatire […]

todayJanuary 16, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%