Inkuru Nyamukuru

Imodoka zatangiye gutambuka aho umuhanda Huye-Nyamagabe wari wangiritse

todayJanuary 16, 2024

Background
share close

Umuhanda Huye-Nyamagabe ahitwa ku Karambi wangiritse ku wa Mbere tariki 15 Mutarama 2024, bituma ufungwa ku buryo nta binyabiziga byatambukaga, ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, imashini zikaba zahazindukiye zikora ahandi hafasha imodoka nto gutambuka, ubu zikaba zatangiye kugenda ndetse n’inini zemerewe kuhanyura.

Imodoka zatangiye gutambuka

Umuhanda ukimara kwangirika, nubwo igice kimwe kitari cyangiritse cyane, Polisi yahisemo kuwufunga kugira ngo hataba impanuka, ababishoboye bagashaka izindi nzira, mu gihe hari imodoka nyinshi, cyane cyane inini zari zigitegereje ko zabona aho kunyura.

Mu gihe hari hagishakishwa aho imodoka zanyura, abagenzi bavaga ku ruhande rumwe n’imodoka zibatwara mu buryo bwa rusange, batambukaga n’amaguru ahangiritse, bakajya mu zindi modoka ziri hakurya bagakomeza urugendo.

N’imodoka nini zirimo gutambuka

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nyamasheke: Urukuta rw’inzu rugwiriye abantu umwe ahasiga ubuzima

Mu Kagari ka Kanazi mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke ahitwa kuri Shangazi, ahari kubakwa Sitasiyo ya lisansi, kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2024 urukuta rw’inzu yubakwaga yagwiriye abantu bane, umwe arapfa abandi batatu barakomereka. Amakuru yatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, yemeza ko iyi mpanuka yabayeho, aho urukuta rwagwiriye abantu bane umwe ahita apfa, abandi batatu bahita bajyanwa kwitabwaho ku bitaro bya Bushenge. Meya […]

todayJanuary 16, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%