Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi, kuri uyu wa kabiri, washyize umwe mu bayobozi bakomeye b’umutwe wa Hamas, Yahya Sinwar, ku rutonde rw’abakora ibikorwa by’iterabwoba bagomba gufatirwa ibihano, kubera ibitero uyu mutwe wagabye kuri Israheli tariki 7 Ukwakira umwaka ushize.
Iwo mwanzuro umuryango w’ubumwe bw’u Burayi wafatiye Yahya Sinwar, ujyanye no kuba imitungo yose afite ku butaka bw’uwo muryango ugizwe n’ibihugu 27 igomba gufatirwa.
Uyu arashinjwa ko yateguye ibitero umutwe wa Hamas wagabye ku butaka bwa Israheli. Uwo mwanzuro kandi ubuza abaturaga n’ibigo byo mu muryango w’ubumwe bw’u Burayi gukorana na we mu bijanye n’ubucuruzi.
Umutwe wa Hamas usanzwe uri ku rutonde rw’imitwie y’iterabwoba rwashyizwe ahagaragara n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi, Ubwongereza n’Amerika.
Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Israheli, Israel Katz, yakiriye neza icyemezo cy’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi..
Yavuze ko icyo cyemezo cyafashwe nyuma y’ubusabe bwa Israheli bwo gukora ibishoboka byose uyu mutwe wa Hamas ntuabashe kubona ubufasha bw’amafranga, hamwe no guhagarika imfashanyo zose uyu mutwe uhabwa.
Yahya Sinwar, w’imyaka 61, ntaraboneka kuva tariki 7 Ukakira 2023. Nyuma y’ibitero bya Hamas ku butaka bwa Israheli, igisirikare cy’icyo gihugu cyatangaje ko iminsi ya Sinwar ibarirwa ku ntoki.
Post comments (0)