Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rurateganya kwinjiza Miliyari y’Amadolari ava mu byoherezwa mu mahanga

todayJanuary 17, 2024

Background
share close

U Rwanda rwizeye kuzagera ku ntego yo kwinjiza Miliyari y’Amadolari y’Amerika (Miliyari 1200 z’Amafaranga y’u Rwanda) avuye mu musaruro w’ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga mu 2023-2024, hagandewe ku buryo kwinjiza amadovize byagiye bizamuka mu myaka iheruka nk’uko byasobanuwe na Bizimana Claude, Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi (NAEB).

Imibare yatanzwe muri raporo yo muri Kamena 2023 ya NAEB, amadovize yinjijwe n’ibikomoka ku musaruro w’ubuhinzi u Rwanda rwohereje mu mahanga, yazamutse akagera kuri Miliyoni 857 z’Amadolari (ni ukuvuga hafi Miliyari 1000 z’Amafaranga y’u Rwanda) mwaka w’ingengo y’imari wa 2022-2023 mu gihe mu mwaka w’ingengo y’imari wabanje wa 2021-2022 byari Miliyoni 640.9 z’Amadolari, bivuze ko habayeho ubwiyongere bwa 33.74 %.

Amadovize aturuka mu musururo w’ubuhinzi bw’u Rwanda woherezwa mu mahanga, yariyongereye cyane kandi ku buryo bwihuse mu myaka ishize, kuko yavuye Miliyoni 225 z’Amadolari mu 2013-2014, arazamuka agera kuri Miliyoni 516 z’Amadolari mu 2017-2018, ibyo bikaba bitanga icyizere cyo kuzegera kuri Miliyari imwe y’Amadolari ( $ 1 billion)mu 2024, bijyanye na gahunda ya NAEB ya 2019-2024.

Bizimana Claude yabwiye The New Times dukesha iyi nkuru ko ku bijyanye n’umuhigo wa NAEB wo kwinjiza Miliyari y’Amadolari avuye mu byoherezwa mu mahanga mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023-2024, bigira uruhare rukomeye mu gutuma igihugu gishobora kugera ku ntego zacyo, kuko bizamura umusaruro mbumbe w’igihugu(GDP).

Nubwo hashobora kubaho inzitizi zitari ziteganyijwe kandi zitashobora guykumirwa mbere, harimo no kumanuka kw’ibiciro ku masoko mpuzamahanga, ariko Bizimana avuga ko bizeye ko umuhigo bazawesa.

Yagize ati, “Turacyafite icyizere ko tuzashobora kwinjiza Miliyari y’Amadolari avuye mu musaruro w’ubuhinzi woherezwa mu mahanga mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024, kuko hari byinshi birimo gukorwa, harimo gukomeza gushaka amasoko mashya,no gushaka abandi baguzi no gusinya amasezerano y’ubucuruzi atandukanye…, hari kandi n’amahirwe y’amasoko mashya ajyana n’ingendo nshya za RwandAir, ndetse n’inzira zo mu mazi zifasha mu gukomeza ko kohereza mu mahanga ibikomoka ku musaruro w’ubuhinzi bifite ubuziranenge bwuzuye.”

Bimwe mu bizafasha igihugu kugera kuri iyo ntego, nk’uko Bizimana yabisobanuye harimo gushaka mashya, gukomeza amasoko asanzwe ahari, kwitabira amamurikagurisha y’ubucuruzi, gusinya amasezerano ndetse no gushaka ubufatanye bwo muri urwo rwego.

Hari kandi gushora mu bijyanye no guhugura abahinzi ku bijyanye n’uburyo bwiza bwo guhinga bijyana na za tekiniki nshya z’ikoranabuhanga n’ibindi byafasha mu kongera umusaruro woherezwa mu mahanga.

U Rwanda rwohereza mu mahanga umusaruro w’ubuhinzi uturuka ku bihingwa bitandukanye, harimo ikawa, icyayi, n’imboga n’imbuto.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Rubavu: Uwacukuraga amabuye y’agaciro yapfiriye mu kirombe

Umuturage usanzwe ukora mu kirombe cy’amabuye y’agaciro cy’ikigo cya CEMINYAKI, giherereye mu Kagari ka Burushya mu Murenge wa Nyamyumba azize kubura umwuka. Ikirombe yaguyemo Abaturage babwiye Kigali Today ko abantu babiri baheze mu kirombe kubera kubura umwuka, bagerageza kubakuramo, ariko barokora umwe undi basanga yapfuye. Abaturage bavuga ko byabaye mu masaha ya saa munani, ariko ubuyobozi bwa CEMINYAKI butangaza ko byabaye nyuma y’amasaha y’akazi. Abaturage bavuganye na Kigali Today bagira […]

todayJanuary 17, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%