Umujyi wa Kigali watangaje ko wafashe icyemezo cyo gusenya inzu zubatswe mu buryo bunyuranyije n’amategeko z’uwitwa Ndayishimiye Fabien akazubaka iruhande rwa Hoteli yaguze na Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco (ubu yahindutse Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi).
Ni nyuma y’aho ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho yo gusenya zimwe mu nyubako z’inzu zubatswe iruhande rwa Hoteli Nyungwe iherereye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe mu Kagali ka Busanza mu Mudugudu wa Radari.
Umujyi wa Kigali umaze kumenya ko Ndayishimiye arimo yubaka nta cyangombwa kimwemerera kubaka, wamwandikiye ibaruwa imuhagarika, asabwa kwikuriraho izo nyubako ariko abirengaho arakomeza biza kuba ngombwa ko Umujyi wa Kigali ufata icyemezo cyo kujya kuzikuraho nyuma yo kwanga gushyira mu bikorwa ibyo yasabwe nk’uko bigaragara mu ibaruwa yandikiwe.
Mu gihe muri Kigali hakomeje kugaragara inyubako zisenywa, amakuru Umujyi wa Kigali wanyujije kuri X agaragaza ahantu hatandukanye hasenywe kubera ko ba nyiraho bubatse mu buryo budakurikije amategeko.
Ubutumwa bwanditse kuri konti ya X y’Umujyi wa Kigali bugira buti “Mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Mageragere, Akagari ka Nyarurenzi, Umudugudu wa Musave, hakuweho ibyubatswe n’umuturage avuga ko ari uruganda rwo gutunganya imbaho nta ruhushya rwo kubaka afite”.
Mu hatangajwe ko hasenywe harimo n’inyubako za Ndayishimiye Fabien ziri mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe, Akagari ka Busanza, Umudugudu wa Radari. ahakuweho inyubako z’ahitwa kuri Nyungwe House zubatswe nta ruhushya ndetse hejuru y’ibyobo by’amazi (Septic tank/Fausse septique) izindi bazubaka ku ruzitiro (fence), ibintu bishobora guteza impanuka.
Ku ruhande rwa Ndayishimiye Fabrice abajijwe niba umujyi wa Kigali waramusenyeye kandi yari afite ibyangombwa byo kubaka yasubije ko ari we uri mu makosa kuko yubatse nta cyangombwa yahawe.
Zimwe mu mpamvu atanga zamuteye kubaka adafite ibyangombwa nuko ngo yabisabye Umujyi wa Kigali ukamubwira ko umutungo yaguze na Bamporiki Edouard utambamiye.
Ndayishimiye avuga ko izo nyubako yazubatse iruhande rw’inzu yari ihasanzwe ya Hoteli Nyungwe mu rwego rwo kuhakora ivuriro (Clinique) nk’uko yabyifuje akanabisaba Minisiteri y’Ubuzima ikabimwemerera agatangira kubishyira mu bikorwa.
Iyo umubajije impamvu yubatse nta cyangombwa akubwira ko amaze igihe agisaba ntagihabwe kuko ngo iyo mitungo yaguze itambamiwe.
Hashenywe inyubako yari yubatse iruhande rwa Hoteli Nyungwe
Ndayishimiye avuga ko yaguze imitungo ya Bamporiki akiri mu nkiko urubanza rutaraba itegeko, ubwo Bamporiki yari afungishijwe ijisho mu rugo rwe.
Gusa ku byo kubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, Ndayishimiye yemera ko yakoze amakosa akarenga ku byo Umujyi wa Kigali wari wamusabye byo guhagarika kubaka, agakomeza kubikora.
Ndayishimiye Fabien asanzwe ari umushoramari ukorera muri Zambia na Zimbabwe akaba yaraje no gushora imari mu Rwanda.
Bisaba iki kugira ngo umuturage yubake mu buryo bukurikije amategeko?
Mu butumwa Umujyi wa Kigali wanyujije kuri X, ushishikariza abateganya ibikorwa byo kubaka kujya basaba uruhushya mbere yo gutangira imirimo y’ubwubatsi kuko biteza impanuka, biteza akajagari mu myubakire, kandi biteza igihombo kuri ba nyiri ukubikora no ku Gihugu.
Wongera kwibutsa abantu bose ko kubaka hadasabwe uruhushya binyuranyije n’ibiteganywa n’amategeko agenga imyubakire, cyane cyane Iteka rya Minisitiri N°03/cab.m/019 ryo ku wa 15/04/2019 rishyiraho amabwiriza ajyanye n’imitunganyirize y’imijyi n’imyubakire.
Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko umugabane wa Afurika ufite umubare munini w’abantu, bafite imbaraga zo gukora biganjemo urubyiruko, bityo ko bakeneye gushyigikirwa kugira ngo babashe gukemura bimwe mu bibazo by’ingutu Isi ihura nabyo. Perezida Kagame mu nama i Davos Perezida Kagame yabigarutseho ku wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2024, mu muhango wo gufungura ku mugaragaro ikigo cyitwa Timbuktoo, kigamije gushyigikira imishinga y’Urubyiruko igamije guhanga udushya mu guteza imbere umugabane wa […]
Post comments (0)