Inkuru Nyamukuru

Gisozi: Gaz yaturitse yangiza ibintu by’agaciro k’asaga Miliyoni 3.8Frw

todayJanuary 18, 2024

Background
share close

Mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi, Akagari ka Musezero Umudugudu w’Amajyambere, habereye impanuka ya Gaz yaturitse, inzu yari ituwemo na Kabagwira Clarisse irakongoka, hangirika ibintu bifite agaciro k’asaga Miliyoni 3,800,000Frw.

Gaz yaturitse ituma habaho inkongi y’umuriro

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yatangarije Kigali Today ko iyi mpanuka yabaye ku wa Gatatu tariki 17 Mutarama 2024, aho Gaze yaturitse ubwo bari bayitetseho, inzu y’uwitwa Kubwimana Martin yakodeshwaga na Kabagwira Clarisse irangirika, ndetse n’ibikoresho byari birimo gusa ku bw’amahirwe ntawe yahitanye ngo ahasige ubuzima.

Ati “Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi, ku bufatanye n’abaturage bashoboye kuzimya umuriro utarangiza inzu yose”.

Inkongi yatewe n’iyi gaze yangije igisenge, Telefone imwe, Televiziyo imwe ya Flat, matola ebyiri, ivalisi y’imyenda yuzuye, intebe imwe, amafaranga ibihumbi 50,000Frw, byose bivugwa ko bifite agaciro ka 3,800,000Frw.

ACP Rutikanga avuga ko inzu yahiye nta bwishingizi yari ifite bw’inkongi, ku buryo nyuma y’impanuka sosiyete y’ubwishingizi yamwishyura ibyangiritse.

Inzu yangiritse bikomeye

ACP Rutikanga agira inama abantu zo kujya bitwararika igihe batetse, ndetse mbere yo guteka kuri Gaze bakabanza bakagenzura niba ifunze neza kugira ngo birinde ibyago byo kuba yabaturikana.

Ikindi yibukije abakoresha gaze ni ukujya batekera ahantu hadafunganye cyane, ndetse bagafungura amadirishya kugira ngo aho batekeye haboneke umwuka.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yerekanye uburyo bwiza bwo kugera ku ntego z’Isoko Rusange rya Afurika

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagaragaje ko uburyo bwiza bwo kugera ku ntego z’Isoko rusange rya Afurika, ari uguhuriza hamwe imbaraga z’abikorera n’iza Leta. Perezida Kagame atanga ikiganiro muri iyi nama Ni ubutumwa yatangiye i Davos mu Busuwisi kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mutarama 2024, aharimo kubera Inama Mpuzamahanga yiga ku Bukungu bw’Isi (World Economic Forum), ari naho hateraniye iy’Ihuriro ry’Inshuti z’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA). Mu kiganiro cyagarukaga […]

todayJanuary 17, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%