Inkuru Nyamukuru

Abasirikare mu Ngabo z’u Rwanda basoje imyitozo ihanitse y’abarwanira ku butaka

todayJanuary 18, 2024

Background
share close

Abasirikare mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), barimo aba Ofisiye ndetse n’abafite andi mapeti, basoje imyitozo ihanitse igenewe abarwanira ku butaka (Advanced Infantry Training/AIT), bari bamazemo amezi arindwi.

Ni imyitozo yo ku rwego rwo hejuru

Iyo myitozo yasojwe ku wa Gatatu tariki 17 Mutarama 2024, yaberaga mu mu kigo cy’imyitozo ya Gisirikare cya Nasho (Nasho Basic Training Training Center) giherereye mu Karere ka Kirehe.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, mu izina rya Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, Nyakubahwa Paul Kagame, ni we wasoje iyo myitozo.

Gen. Mubarakh Muganga yashimye abasoje iyo myitozo, ndetse ishimangira ko bakwiye gukomeza gushyira imbere ikinyabupfura na morali mu byo bakora byose.

Yavuze ko ubuhanga buhanitse mu mirwanire bavanye muri iyo myitozo, buzabafasha kuzuza neza inshingano bahamagarirwa muri RDF.

Gen Mubarakh yashyikirije kandi ibihembo abitwaye neza kurusha abandi muri iyi myitozo.

Imyitozo ihambaye ihabwa abasirikare barwanira ku butaka, igamije kubafasha kwagura no kunoza ubumenyi bavana mu masomo y’ibanze ya gisirikare, ndetse akanabafasha kubategurira gukora inshingano zabo kinyamwuga nk’abarwanira ku butaka mu gufasha RDF kugera ku ntego zayo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Itsinda ry’intumwa zo muri Burkina Faso zasuye Polisi y’u Rwanda

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi (DIGP), DCG Jeanne Chantal Ujeneza, kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mutarama, yakiriye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, itsinda ry’intumwa zaturutse mu gihugu cya Burkina Faso. Izi ntumwa ziri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda ruzamara icyumweru, zaje ziturutse mu nzego zitandukanye z’icyo gihugu, ziyobowe na Medah Martha Céleste Anderson, Umuyobozi w’abakozi mu biro by’umukuru w’igihugu. Mu baje bamuherekeje […]

todayJanuary 18, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%