Polisi y’u Rwanda ikomeje gushimira uruhare rw’abaturage mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha, batangira amakuru ku gihe afasha mu gutahura ababigiramo uruhare.
Ni nyuma y’uko mu Karere ka Gasabo, abagabo babiri bafatiwe mu cyuho batetse kanyanga, mu mukwabu wakozwe mu rucyerera rwo ku wa Gatatu tariki ya 17 Mutarama, biturutse ku makuru yari yatanzwe n’abaturage.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko abo bagabo bafashwe; umwe ufite imyaka 47 y’amavuko, ari nawe nyir’urugo rwafatiwemo kanyanga, yafatanyaga na mugenzi we w’imyaka 42, bakaba barafatanywe litiro 10 za kanyanga n’izindi litiro 160 bari bagitetse hamwe n’ibikoresho bifashishaga mu kuyiteka.
Yagize ati: “Tugendeye ku makuru yizewe yari yatanzwe n’abaturage, hateguwe umukwabu, nibwo abo bagabo bombi bahise bafatirwa mu cyuho batekeye kanyanga mu rugo rw’umwe muri bo, ruherereye mu murenge wa Gikomero, akagari ka Murambi mu mudugudu wa Rugarama.”
SP Sylvestre avuga ko ubwo abapolisi bahageraga, basanze bamaze kwarura izo litiro 10 za kanyanga, bagitetse izindi zigera kuri litiro 160 ndetse umwe muri bo afite n’icupa yari arimo kuyinyweramo.
Amakuru avuga kandi ko mu rugo rw’uyu mugabo hari hasanzwe hatekerwa kanyanga ariko akaba ari ubwambere abashije kuyifatanwa.
SP Twajamahoro yasabye abishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge, magendu n’ibindi bitemewe ko babireka kuko nta mugisha cyangwa inyungu n’imwe babibonamo, uretse ibyago byo kuba bafatwa bagashyikirizwa ubutabera.
Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gikomero kugira ngo bakorerwe dosiye, mu gihe kanyanga yamenewe mu ruhame.
Nyuma y’uko Leta yaguze Bisi 100 zo gutwara abagenzi hagamijwe korohereza abashoramari mu gutwara abantu n’ibintu mu mujyi wa Kigali, no kwirinda ko abantu batinda ku mirongo nk’uko byahoze, ubu abatsindiye isoko bamaze kuzishyikirizwa ndetse zatangiye no gutwara abagenzi. Umujyi wa Kigali uvuga ko ibigo byahawe izi modoka ari 8 nyuma yo kuzuza ibisabwa. ibyo bigo ni: Yahoo Car Express ifitemo imodoka 15, Remera Transport Cooperative yahawe bisi 10, Nyabugogo […]
Post comments (0)