Yagize ati:“Muri iki gitondo igisirikare cy’Amerika cyashwanyuje ibisasu by’Abahouthis bibiri byo mu bwoko bwa misile zirasa ubwato. No mu ijoro ryakeye igisirikare cy’Amerika cyashwanyuje ibindi bisasu by’Abahuti 14 byari biri ahantu 12 hatandukanye”.
Singh yavuze ko ibyo bisasu byari bigamije gukoreshwa mu gitero ku bwato bw’abacuruzi n’ubw’igisirikare cy’Amerika muri ako karere. Ni ku nshuro ya gatanu ingabo z’Amerika zirasa ibirindiro by’Abahouthis muri Yemen mu cyumweru kimwe gishize.
Mu bindi bitero byabanjirije ibi, ingabo z’Ubwongereza zafatanyije n’iz’Amerika kurasa ibirindiro by’Abahoutis muri Yemen nyuma y’aho Abahouthis bagabye ibitero ku mato yanyuraga mu Nyanja Itukura
Polisi y’u Rwanda ikomeje gushimira uruhare rw'abaturage mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha, batangira amakuru ku gihe afasha mu gutahura ababigiramo uruhare. Ni nyuma y'uko mu Karere ka Gasabo, abagabo babiri bafatiwe mu cyuho batetse kanyanga, mu mukwabu wakozwe mu rucyerera rwo ku wa Gatatu tariki ya 17 Mutarama, biturutse ku makuru yari yatanzwe n'abaturage. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze […]
Post comments (0)