Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Mutarama, abapolisikazi 110 bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro, basoje amahugurwa bamazemo ibyumweru bibiri, abera mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi (PTS) i Gishari mu Karere ka Rwamagana.
Ubwo yasozaga aya mahugurwa ku mugaragaro, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda Wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi (DIGP), DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yavuze ko kubaka ubushobozi biri mu by’ibanze Polisi y’u Rwanda ishyiramo imbaraga.
Yongeyeho ati: “Amahugurwa afasha mu kunoza umurimo, gutyaza imyitwarire mbonezamurimo no gukomeza imyiteguro y’akazi ako ari ko kose. Aya mahugurwa rero y’ibanze agenerwa abapolisikazi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro agamije kugira ngo bigirire icyizere cyo kuzatsinda isuzumabumenyi bazahabwa ndetse no kuzatanga umusaruro muri ubwo butumwa.”
DCG Ujeneza yavuze ko aya mahugurwa ari umwihariko akaba no muri gahunda igihugu kiyemeje yo gushyigikira amahoro no gushyira mu bikorwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu gutegura abajya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.
Yasabye abapolisikazi basoje amahugurwa kuzagaragaza ubumenyi n’ubushobozi bayungukiyemo no kwitwara neza mu kizamini cya nyuma bazakora, baharanira kuba mu mubare w’abazoherezwa mu butumwa mu rwego rwo kuziba icyuho kigaragara mu buringanire n’ubwuzuzanye haba ku rwego rw’igihugu no ku rwego mpuzamahanga.
Yashimiye ibihugu bya Canada na Norvege n’ishami rya Polisi mu muryango w’Abibumbye ku ruhare bakomeje kugira mu bikorwa byo guha abapolisi b’u Rwanda amahugurwa abategura gukora kinyamwuga kandi ko umusaruro ugaragara haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo aho bajya mu butumwa bw’amahoro.
U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bw’amahoro mu mwaka wa 2009, rukaba ruza ku mwanya wa mbere mu kohereza umubare munini w’abapolisi batanga umusanzu mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi, haba mu bagabo no mu bagore, aho kuri ubu rufite abagera ku 1,138 barimo abapolisikazi basaga 290.
Ubuhinzi n’Ubworozi ni imwe mu nkingi zikomeye zifatiye u Rwanda n’Abanyarwanda runini mu bijyanye no kongera ubukungu bw’Igihugu ndetse no gutuma Abanyarwanda barushaho kwihaza mu biribwa. Umusaruro w’amata wariyongereye ariko ibiciro byayo bikomeza kuzamuka Imibare ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) igaragaza ko 20% by’Abanyarwanda ari bo batabasha kwihaza mu biribwa, gusa mu rwego rwo guhangana ndetse no guhashya icyo kibazo, hari ingamba zitandukanye zagiye zifatwa, hagamijwe kongera umusaruro w’ibikomoka ku […]
Post comments (0)