Ibiro bya Komiseri mukuru ushinzwe uburenganzira bwa muntu mu muryango w’Abibumbye, ku wa gatanu byashinje igihugu cya Israheli gufungira Abanyepalestina babarirwa mu bihumbi ahantu hatazwi.
Ibyo biro byemeza ko ibyo bikorwa byabereye mu ntara ya Gaza na Cisjordaniya, bigashinja Israheli gufata imfungwa z’Abanyepalestina nabi mu buryo bushobora kwitwa iyicarubozo
Mu kiganiro n’abanyamakuru mu buryo bw’iya kure, Ajith Sunghay, intumwa y’ ibiro bya Komiseri mukuru ushinzwe uburenganzira bwa muntu mu muryango w’Abibumbye mu gice cya Palestine Israheli yigaruriye, yavuze ko yahuye n’abantu barekuwe bari barafashwe n’ingabo za Israheli.
Abarekuwe bavuga ko bakubiswe, bagakorerwa urugomo bagirirwa nabi mu buryo bwafatwa nk’iyicarubozo. Hari amakuru avuga ko bamwe baje kurekurwa ariko bamerewe nabi cyane. Bemeza ko boherezwaga mu bukonje bukabije kandi nta myambaro yo kwifubika bafite. Bamwe muri bo bavuga ko bapfukwaga mu maso igihe kirekire ndetse bamwe bakajyanwa muri Israheli ariko bakavuga ko batashoboye kumenya uduce bajyanywemo.
Arjith yavuze ko iizo mfungwa zatangaje ko ingabo za Israheli zabamaranye iminsi iri hagati ya 30 na 55 ariko yongeraho ko bikigoranye kumenya imibare y’abo zafashe muri icyo gihe cyose n’ubwo bivugwa ko babarirwa mu bihumbi.
Umuvigizi w’ ibiro bya Komiseri mukuru ushinzwe uburenganzira bwa muntu mu muryango w’Abibumbye, Ravina Shamdasani, avuga ko bavuganye na Leta ya Israheli kuri iki kibazo inshuro nyinshi ariko kugeza ubu ntacyo irabasubiza.
Post comments (0)