Inkuru Nyamukuru

Abanyarwanda baba muri Repubulika ya Congo bizihije Umunsi w’Intwari

todayFebruary 5, 2024

Background
share close

Ambasade y’u Rwanda muri Repubulika ya Congo-Brazzaville ku bufatanye n’Abanyarwanda bahatuye, bizihije Umunsi w’Intwari z’Igihugu, mu muhango wabaye ku wa Gatandatu, tariki 3 Gashyantare 2024.

Abanyarwanda baba muri Repubulika ya Congo bizihije Umunsi w’Intwari

Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo Brazzaville, Mutsindashyaka Théoneste, mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, yagarutse ku ngingo nyamukuru eshatu, ari zo Ubutwari bw’Abanyarwanda, Umuco wo gushima no gushimira abakoze ibikorwa by’ingirakamaro no ku nsanganyamatsiko y’uyu munsi igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu”.

Yavuze ko mu gihe tugezemo, Abanyarwanda basabwa kurangwa n’Ubutwari mu rugamba rw’iterambere.

Ati “Abanyarwanda turasabwa kurangwa n’ubutwari mu byo dukora byose bigamije iterambere, imibereho myiza y’abaturarwanda no kwigira kw’Igihugu cyacu, dushingiye ku ndangagaciro remezo zituranga, ari zo Gukunda Igihugu, Ubumwe, Ubupfura, Umurimo kandi unoze”.

Amb. Mutsindashyaka Théoneste

Yakomeje avuga ko nyuma y’imyaka 30 Jenoside yakorerwe Abatutsi muri 1994 ihagaritswe, u Rwanda rufatwa nk’Igihugu cy’icyitegererezo mu rwego rw’imiyoborere n’iterambere.

Ati “Ibyo bigomba gukomeza mu rwego rwo kubaka u Rwanda twifuza, kandi birasaba ko Abanyarwanda twese twiha intego zigamije kwigira no kwihesha agaciro, tukanagahesha Igihugu cyacu”.

Yibukije ko urugamba rwo guteza imbere u Rwanda na n’uyu munsi rusaba Intwari, abantu bemera kwitanga mu rwego rw’ubukungu, imibereho myiza, imibanire n’ubutabera, bakaba indashyikirwa ku murimo unoze.

Mu mwanya wo kungurana ibitekerezo, Abanyarwanda bafashe ijambo, bashimiye Ambasaderi ku kiganiro cyiza yabagejejeho, bamwizeza ko ubutumwa n’impanuro bikubiyemo bazabishyira mu bikorwa muri gahunda zabo za buri munsi, harimo gukomeza guha agaciro umuco wacu, gukunda Igihugu, gukora umurimo unoze, gukorera ku gihe, kunga ubumwe no kurangwa n’ubupfura.

Nyuma y’ibiganiro ku Munsi w’Intwari z’Igihugu, hakurikiyeho ubusabane bw’Abanyarwanda baba muri Congo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kimwe cya kabiri cy’abarwaye Kanseri mu Rwanda ntibazi ko bayifite

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), itewe impungenge n’indwara ya kanseri yibasiye abatuye Isi n’u Rwanda by’umwihariko, nyuma yo kubona ko abarenga 1/2 cy’abajya kuyivuza ngo bagera kwa muganga imburagihe batazi ko bayirwaye, kandi batakiri abo gukira. Kanseri y’inkondo y’umura iri mu zihitana benshi Kanseri zibasiye Abaturarwanda ngo zifata ibice bitandukanye by’umubiri nk’ibere, inkondo y’umura, porositate (ku bagabo) ndetse no mu nzira z’ibiribwa nko mu muhogo, mu gifu no mu mara(kugera aho umuntu […]

todayFebruary 5, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%