Inkuru Nyamukuru

Kampayana Augustin wayoboye Ikigo cy’Igihugu cy’Imyubakire yitabye Imana

todayFebruary 5, 2024

Background
share close

Kuri uyu wa Mbere tariki 5 Gashyantare 2024, nibwo hamenyekanye amakuru ko Kampayana Augustin wayoboye ibigo bitandukanye mu Rwanda, harimo n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyubakire, Rwanda Housing Authority, yitabye Imana.

Kampayana Augustin

Mu mwaka wa 2012, Kampayana Augustin yakoraga muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, aho yari ashinzwe imiturire.

Abantu batandukanye banditse ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko Kampayana yakundaga Igihugu, umurimo, bamwe bavuga ko yababereye umubyeyi, n’ibindi bikorwa bitandukanye byaranze Kampayana, bifuriza Roho ye kuruhukira mu mahoro ndetse ko bazamukumbura.

Kampayana yagiye agaragara mu bitangazamakuru bitandukanye avugira inshingano z’ikigo yari ayoboye. Hari nk’aho yigeze gutangaza ko abakozi ba Leta batagira inzu bagiye kujya batuzwa mu nzu zihendutse muri gahunda ya Leta yo gukemura ibibazo by’amacumbi.

Iyo gahunda yagombaga gutangirira mu mujyi wa Kigali, muri Gicurasi 2017.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abanyarwanda baba muri Repubulika ya Congo bizihije Umunsi w’Intwari

Ambasade y’u Rwanda muri Repubulika ya Congo-Brazzaville ku bufatanye n’Abanyarwanda bahatuye, bizihije Umunsi w’Intwari z’Igihugu, mu muhango wabaye ku wa Gatandatu, tariki 3 Gashyantare 2024. Abanyarwanda baba muri Repubulika ya Congo bizihije Umunsi w’Intwari Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo Brazzaville, Mutsindashyaka Théoneste, mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, yagarutse ku ngingo nyamukuru eshatu, ari zo Ubutwari bw’Abanyarwanda, Umuco wo gushima no gushimira abakoze ibikorwa by’ingirakamaro no ku nsanganyamatsiko y’uyu […]

todayFebruary 5, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%