U Rwanda rwashyizwe ku rutonde ruyoboye ibihugu bya mbere byo ku mugabane wa Afurika, bifite igipimo cyizewe cy’umutekano kurusha ibindi, ndetse umutekano wabyo ukaba unizewe n’abatuye mu bice bitandukanye by’Isi.
Ibihugu byinshi byo muri Afurika byashyize imbaraga mu guhashya ibihungabanya umutekano, no kuwuteza imbere, binyuze mu kurwanya ibyaha, ibintu bitazamura gusa imibereho y’abaturage, ahubwo binarushaho gutuma ibyo bihugu bikurura ba mukerarugendo, abashoramari hamwe n’inzobere mpuzamahanga.
Urutonde rwa 2024 rwasohotse muri Business Insider Africa, tariki 02 Gashyantare 2024, rwerekana ko u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere mu bihugu 10 byizewe umutekano wabyo muri Afurika.
Kuri urwo rutonde, u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere rufite ibipimo by’umutekano bingana na 73.22, rugakurikirwa na Ghana ifite 56.1, ku mwanya wa gatatu hari Tunisia n’ibipimo ku mutekano bingana 55.6, hagakurikiraho Sudan ifite 54.6 nubwo ubu irimo intambara, Zambia igakurikira na 53.6, Igihugu cya Morocco nicyo gikurikira na 53.3, hagahita hajyaho Misiri ifite 52.7, igakurikirwa na Mauritius ifite 52.2, hakaza Ethiopia ifite 49.2 mu gihe Botswana ifite 47.8.
Abantu bakora siporo muri Kigali nijoro nta nkomyi
Ni mu cyegeranyo ku byaha gikorwa buri mwaka na Numbeo, aho kigaragaza ko imibare n’ubushakashatsi bwimbitse ku Isi, byerekana ko ibihugu nk’u Rwanda na Ghana biri mu bifite ibipimo by’ibyaha biri hasi cyane, ndetse n’umutekano wizewe ku Isi.
Icyegeranyo cy’ibyaha cya Numbeo, gishingira ku bisubizo by’ubushakashatsi ku myumvire rusange y’urwego rw’ibyaha, aho ibisubizo by’ubushakashatsi byatanzwe n’abaturage n’abashyitsi ku bijyanye n’umutekano wabo, mu gihe bagenda ku manywa na nijoro, ubushakashatsi ku mpungenge zerekeye gusahurwa, ubujura, ubujura bw’imodoka, kugabwaho ibitero n’abantu batazi, gutoterezwa ahantu hahurira abantu benshi n’ivangura rishingiye ku bintu birimo uruhu, ubwoko, igitsina, cyangwa idini.
Abanyamahanga bishimira kuba cyangwa gusura u Rwanda
Imibare y’icyegeranyo gitangwa na Numbeo, ishingiye ku makuru yatanzwe hagendewe ku myumvire y’ababazwa ndetse n’abakoresha, ikaba ishobora gutandukana cyane n’imibare isanzwe ya Leta.
Padiri François Harelimana, Umuyobozi w’Ingoro ya Bikira Mariya y’i Kibeho, avuga ko bishimiye ko Perezida wa Pologne, Andrzej Sebastian Duda, utegerejwe muri iyi ngoro tariki 8 Gashyantare 2024, azahandika amateka yo gusurwa bwa mbere n’Umukuru w’Igihugu. Perezida wa Pologne azasura Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho Nk’uko uyu mupadiri abivuga, Perezida Andrzej Duda uzaba ari kumwe na madamu we, azajya i Kibeho agiye gusura ishuri ry’abatabona ryahubatswe, abanje kunyura mu […]
Post comments (0)