Abitangaje mu gihe mu ndangamuntu zisaga 13,000 zigenda zakirwa mu Mirenge itandukanye mu Turere tugize Intara buri munsi zoherejwe na NIDA, hagati muri Mutarama hari hasigaye 8,625 zitaratangwa, harimo izo ba nyirazo bataza gufata, izigenda zigaragara ko ari iz’utundi Turere zikoherezwayo ndetse hakanagaragaramo n’iz’abitabye Imana.
Mu Turere twose tugize Intara y’Iburasirazuba, hatangiye ubukangurambaga mu Tugari twose bwo gushishikariza abaturage kwandikisha ubutaka no gufata indangamuntu.
Guverineri Rubingisa, avuga ko gufata indangamuntu ari uburenganzira n’inshingano za buri Munyarwanda wujuje imyaka ndetse no kuyitunga no kuyitwaza.
Ubu bukangurambaga ahanini ngo bushingiye kukuba hari indangamuntu zisaga 13,000 zigenda zakirwa buri munsi mu Turere tugize Intara ariko hakaba hari izisaga 8,000 zitaratangwa.
Ati “Ku bijyanye n’itangwa ry’indangamuntu, turibukiranya ko ari uburenganzira n’inshingano ya buri Munyarwanda wujuje imyaka, kuyitunga no kuyitwaza buri munsi aho ajya hose. Mu zisaga 13,000 tugenda twakira buri munsi zoherejwe na NIDA, hasigaye 8,625 zitaratangwa, harimo izigenda zigaragara ko ari iz’utundi Turere tukazoherezayo, hakagaragaramo n’iz’abitabye Imana.”
Akomeza agira ati “Ubu rero mu bukangurambaga bwo mu Tugari, twitwaza izi ndangamuntu tukazisoma ababashije kumenyekana bakazitahana. Ni nako ariko abujuje ibyangombwa bakomeza gufotorwa zigakorwa nabo bakazihabwa.”
Naho ku bijyanye no kwandikisha ubutaka ngo mu Ntara y’Iburasirazuba, hari ibibanza 251,746 bwanditse by’agateganyo kuri Leta kubera ko ba nyirabwo batatanze amakuru ku butaka bwabo.
Agira ati “Ubu rero Leta yanabasoneye bimwe byasabwaga nk’imisoro ku buryo nta mpamvu yo kutandikwaho ubutaka bwawe, ariko n’ubwa Leta burimo bukamenyekana. Ubusaga 36,001 bumaze kwandikwa bungana na 14.5%. Ni gahunda rero dukurikirana umunsi ku munsi kugira ngo bikorwe kandi vuba.”
Post comments (0)