Inkuru Nyamukuru

Emmanuel Gasana wahoze ari Guverineri yasohotse mu Igororero byemewe – Ubushinjacyaha

todayFebruary 8, 2024

Background
share close

Ubushinjacyaha Bukuru hamwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora(RCS) byavuze ko kuba Gasana Emmanuel wahoze ayobora Polisi n’Intara y’Iburasirazuba yarahawe uruhushya akitabira ubukwe bw’umwana we muri Uganda byari byemewe n’amategeko ndetse ko n’abandi bakomeje guhabwa uruhushya rwo gusohoka mu Igororero.

CG (Rtd) Emmanuel Gasana yasubiye mu igororero nyuma y’uruhushya yari yahawe

Umushinjacyaha Mukuru, Aimable Havugiyaremye, hamwe na Komisieri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora(RCS), Evariste Murenzi, babitangarije mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 8 Gashyantare 2024, ko Gasana yagarutse agakomeza igihango cye.

Havugiyaremye avuga ko Gasana yahawe uruhushya mu buryo bwemewe, nk’uko biteganywa n’Itegeko ryo muri 2022 ryerekeye Igorora mu ngingo ya 27, ikaba iteganya ko umuntu asohoka mu Igororero ku mpamvu zitandukanye.

Izo mpamvu zirimo kuba umuntu ashobora gusaba uruhushya Igororero akajya kuburana, kwivuza, gukora imirimo yemejwe n’Igororero, mu gihe ahamagajwe n’inzego runaka, ndetse n’indi mpamvu ishobora kwemezwa n’Ubuyobozi bw’Urwego rushinzwe Igorora.

Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora(RCS), Evariste Murenzi, yabwiye Kigali Today ko Gasana yahawe uruhushya rw’iminsi itanu kuva tariki 21 Ukuboza 2023.

Komiseri Murenzi avuga ko atari we wa mbere uhawe uruhushya ndetse atari na we wa nyuma uzaruhabwa, kuko ngo ubu hari Igororero hatakiriho gereza.

Komiseri Murenzi avuga ko muri iyi minsi hari n’uwitwa Sekimondo Vincent wasabye uruhushya rw’iminsi ibiri rwo gusohoka mu Igororero akajya gushyingura umubyeyi we, ndetse akaba ngo yararaye mu muryango we.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Santrafurika: Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bakoze umuganda rusange

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA) mu Mujyi wa Bangassou, ku wa Kabiri tariki 6 Gashyantare, babyukiye mu gikorwa cy’umuganda rusange wo gusukura isoko ryo muri uwo mujyi. Ni umuganda witabiriwe n’abapolisi bagize itsinda RWAFPU-3 hamwe n’abapolisi badakorera mu itsinda (IPOs) bifatanyije n’abakozi b’umuryango w’Abibumbye bakomoka mu bihugu bitandukanye bitanga umusanzu mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, abapolisi bo muri Centrafrique n’abaturage b’icyo gihugu. […]

todayFebruary 8, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%