Inkuru Nyamukuru

Mulix yashyize hanze indirimbo nshya yise ” By My Side”

todayFebruary 9, 2024

Background
share close

Mugisha Felix, wahisemo kwinjira mu muziki akoresha izina rya Mulix akaba na murumuna w’umuhanzi TMC wahoze muri Dream Boyz, yasohoye indirimbo ‘By My Side’, igaruka ku rukundo akunda umukunzi we kuburyo atazamusiga.

Uyu musore winjiye mu Muziki mu mpera za 2023 nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yakunzwe na benshi yise ‘Stress Free’.

Mulix akinjira mu muziki yavuze ko uretse kuba yarakuze abona Dream Boyz yahozemo mukuru we TMC akarushaho kuwukunda cyane, aniyumvamo impano kandi akaba ashaka kuwukora by’umwuga.

Aganira na Kigali Today, yagize ati “Umuziki nawukunze kuva kera ariko imbarutso ya mbere ni uko Dream Boyz bakoraga umuziki mbabona, biri mu bintu byampaye imbaraga nubwo nari nkiri muto. Ikindi numva ari impano ngomba kubyaza umusaruro.”

Mulix yavuze ko ikizamufasha kwigarurira abakunzi ba muzika Nyarwanda, agomba kwibanda cyane ku bwiza by’ibihangano.

Mugisha Felix cyangwa Mulix nk’izina ry’ubuhanzi, avuga ko yiyemeje kuzagira uruhare mu kubaka no guteza imbere umuziki nyarwanda, afatanyije na bakuru be bawumutanzemo.

Muri iyi ndirimbo nshya agaruka ku kuba umukunzi we yaramuhisemo mu bandi, umutima arawigarurira awugira uwe bityo ko na we byamugaye gutuza ndetse ko yamuhaye ubwami mu mutima we.

Mulix mu muziki we avuga ko aba yumva nta njyana n’imwe atakora ariko akaba yiyumva cyane muri Afrobeat. Ndetse kuri ubu ari gukorana cyane na Producer Prince Kiiiz uri mu bagezweho mu batunganya indirimbo mu Rwanda.

Mugisha Félix wahisemo izina ry’ubuhanzi rya Mulix ni bucura mu muryango w’iwabo na Mujyanama Claude wamamaye nka TMC mu itsinda rya Dream Boyz.

Reba indirimbo ya Mulix yise “By My Side”

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Polisi y’u Rwanda yitwaye neza mu marushanwa ya ‘UAE SWAT Challenge’

Itsinda rya Polisi y’u Rwanda ryitabiriye amarushwa y’abapolisi kabuhariwe, mu bikorwa byo guhangana n’iterabwoba hifashishijwe intwaro na tekiniki (SWAT), ryahize andi matsinda mu mwitozo wo kunyura mu nzitane. Polisi y’u Rwanda yitwaye neza mu marushanwa ya ‘UAE SWAT Challenge’ Aya marushanwa yatangiye tariki 03 asozwa ku ya 07 Gashyantare, yaberaga muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yitabiriwe n’amatsinda abiri ya Polisi y’u Rwanda ariyo, RNP SWAT Team-1 na RNP SWAT Team-2. […]

todayFebruary 8, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%