Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Portugal, João Gomes Cravinho, yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda, rugamije kurushaho guteza imbere ubufatanye bw’Ibihugu byombi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Portugal yakiriwe na Minisitiri Biruta
Minisitiri João Cravinho, ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe, tariki 12 Gashyantare 2024, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.
Ba Minisitiri ku mpande zombie bagiranye ibiganiro ku nzego zitandukanye, zigamije gushimangira ubutwererane hagati y’u Rwanda na Portugal, banagaruka ku ngingo z’ibibazo byugarije Akarere n’Isi yose muri rusange.
Minisitiri João Cravinho, yasuye kandi Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, asobanurirwa amateka mabi yaranze u Rwanda, by’umwihariko ay’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yasuye Urwibutso rwa Jenoside
U Rwanda na Portugal ni ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano mu bya dipolomasi, watangiye ku wa 12 Gashyanyare 1976, ndetse Ambasaderi François Nkulikiyimfura ni we uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri Portugal.
Muri Mutarama ya 2023, nibwo yashyikirije Perezida wa Portugal, Marcelo Rebelo de Sousa, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Ni mu gihe Luísa Maria Machado da Palma Fragoso, ari we Ambasaderi wa Portugal mu Rwanda, aho muri Gashyantare umwaka ushize yashyikirije Perezida Kagame, impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda.
Ambasaderi Luísa Maria Machado da Palma Fragoso, yavuze ko nubwo umubano w’igihugu cye n’u Rwanda ugenda utera imbere, hakiri byinshi ibihugu byombi bishobora gufatanyamo, birimo ubukungu, ubuhinzi n’uburezi.
Minisitri w’ingabo w’Amerika Lloyd Austin yasubitse urugendo yagombaga kugirira mu Bubiligi mu biganiro by’umuryango wo gutabarana hagati y’ibihugu by’Uburayi n’Amerika (OTAN). Byatangajwe na ministeri y’ingabo y’Amerika ku wa mbere nyuma y’uko Lloyd Austin asubiye mu bitaro ku nshuro ya kabiri muri uyu mwaka. Uyu mugabo ufite imyaka 70, ku cyumweru yajyanywe ku bitaro bya gisirikare byitwa Walter Reed nyuma yo kugaragaza ibimenyetso by’uburwayi bw’uruhago. Ku wa mbere yavuwe mu buryo […]
Post comments (0)