Inkuru Nyamukuru

Kenya na Haiti byasinyanye amasezerano mu by’umutekano

todayMarch 1, 2024

Background
share close

Kenya na Haiti byasinyanye amasezerano mu by’umutekano, ajyanye no gushimangira gahunda yo kohereza abapolisi 1.000 mu butumwa bwa UN bugamije kurwanya ibikorwa by’urugomo, muri icyo gihugu cyo mu birwa bya Karayibe.

Muri Nyakanga umwaka ushize, ni bwo Kenya yatangaje umugambi wo kuyobora ingabo z’amahoro muri Haiti, ubwo uduco tw’abanyarugomo twigaruriraga umurwa mukuru hafi ya wose, tugahitana abantu barenga ibihumbi 5.

Cyakora urukiko rukuru rwa Kenya, rwanzuye ko kohereza abapolisi muri Haiti, binyuranyije n’itegeko nshinga, bitewe n’uko hari ibitari byumvikanyweho ku ruhande rw’igihugu kizabakira. Ibyo byatumye ubutumwa bwose, buba buhagaze n’ubwo Amerika na Canada byari byarahiriye gutanga ubufasha mu mafaranga muri icyo gikorwa ndetse hari n’ibindi bihugu byari byiyemeje gutanga abasilikare.

Kuri uyu wa gatanu, mu muhango w’isinywa ry’ayo masezerano, Perezida wa Kenya, William Ruto, yavuze ko yashimishijwe no kuba ayo masezerano yemejwe.

Yagize ati: “Nishimiye kubamenyesha ko minisitiri w’intebe Ariel Henry na njye twiboneye ishyirwaho umukono ryayo. Twanaganiririye ku ntambwe zigiye gukurikiraho, kugirango kwohereza abapolisi bizihute”.

Haiti yasabye inkunga mu by’umutekano mu 2022, ubwo urugomo rwari rwadutse. Uretse Kenya, ibirwa bya Bahamas byiyemeje kohereza abagera ku 150, kandi Jamaica na Antigua na Barbuda, byari byatangaje ko byifuza gutanga ubufasha. Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Benin yijeje Haiti, abasirikare 2.000.

Ubushyamirane hagati y’uduco tw’abanyarugomo bitwaje intwaro, polisi n’abanyerondo, kuwa kane bwahungabanyije umurwa mukuru wa Haiti, Port-au-Prince, mu cyo umuyobozi w’agaco k’abanyarugomo yavuze ko ari uburyo bwo kwamagana abayobozi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Pariki y’Ibirunga igiye kongerwaho ubuso bungana na 23%

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambera (RDB) rufite umushinga wo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga iherereye mu Ntara y’Amajyaruguru , ikiyongeraho 23% by’ubuso bwayo busanzwe. Uwingeri Prosper, Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, avuga ko umushinga wo kwagura Pariki y’Ibirunga watangiye mu 2017, ariko nk’uko imishinga minini yose igira ibyiciro bitandukanye, uwo mushinga na wo wabanje kunyura mu cyiciro kibanza cyawo, ari cyo cyo kuwusobanurira abaturage no kuwuganira n’abaterankunga n’ibindi bijyanye no kuwunoza. Uwingeri avuga […]

todayMarch 1, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%