Inkuru Nyamukuru

Perezida Mnangagwa yasubitse urugendo nyuma yo kwikanga igisasu

todayMarch 1, 2024

Background
share close

Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, yasubitse inama mpuzamahanga yagombaga kwitabira nyuma yo hagarika urugendo hikangwa igisasu.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Perezida Mnangagwa, yaretse guhagarara ku kibuga cyo mu mujyi wa Victoria Falls, aho yagombaga kwitabira inama mpuzamahanga nyuma y’uko abayobozi bakiriye ubutumwa bwa email buvuga ko mu buryo bwizewe haba hateze bombe.

Umuvugizi wa Perezida, George Charamba, yatanganze itangazo kuri uyu wa gatanu rihamya ko abayobozi bakiriye ubwo butumwa, bwakemangaga ikibuga cy’indege cya Victoria Falls.

Yagize ati: “Mu bushishozi inzego z’umutekano w’igihugu ziryamiye amajanja, nyuma y’ubwo butumwa bwa email, ubu, isoko yabwo, irimo gukorwaho iperereza. Igihugu kirasabwa kuguma mu mutuzo mu gihe iperereza ririmo gukorwa, ibizavamo bikazatangarizwa rubanda n’inzego za guverinoma zibishinzwe igihe azaba amaze gusozwa.”

Itangazo rikomeza rigira Perezida Mnangagwa, wagombaga kugeza ijambo muri iyo nama mpuzamahanga mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu munsi muri hotel iri mu mujyi wa Victoria Falls, byabaye ngombwa ko ahagarika urwo ruzinduko bitewe n’iperereza ryatangiye gukorwa.

Umujyi wa Victoria Falls, ni uwa mbere mu mijyi isurwa na ba mukererugendo ku mupaka n’igihugu cya Zambia kandi uri mu bilometero bigera muri 900 uvuye i Harare, aho inama mpuzamahanga hafi ya zose, zibera. Gusa umuyobozi w’ishyirahamwe ritembereza ba mukerarugendo yatangaje ko iby’icyo gisasu cyaketswe bitigeze bihungabanya ibikorwa by’ubukerarugendo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kenya na Haiti byasinyanye amasezerano mu by’umutekano

Kenya na Haiti byasinyanye amasezerano mu by’umutekano, ajyanye no gushimangira gahunda yo kohereza abapolisi 1.000 mu butumwa bwa UN bugamije kurwanya ibikorwa by'urugomo, muri icyo gihugu cyo mu birwa bya Karayibe. Muri Nyakanga umwaka ushize, ni bwo Kenya yatangaje umugambi wo kuyobora ingabo z’amahoro muri Haiti, ubwo uduco tw’abanyarugomo twigaruriraga umurwa mukuru hafi ya wose, tugahitana abantu barenga ibihumbi 5. Cyakora urukiko rukuru rwa Kenya, rwanzuye ko kohereza abapolisi muri […]

todayMarch 1, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%