Impunzi z’Abanyekongo zicumbikiwe mu nkambi ya Nkamira mu Karere ka Rubavu zabyukiye mu bikorwa byo kwamagana Jenoside ikorerwa Abatutsi n’abandi biganjemo abavuga Ikinyarwanda bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC). Abigaragambya barasaba imiryango mpuzamahanga kubatabara no gusaba Leta ya Kinshasa guhagarika Jenoside ikorerwa Abatutsi muri Kivu y’Amajyaruguru, Jenoside ikorerwa Abanyamulenge muri Kivu y’Amajyepfo ndetse n’ikorerwa Abahema muri Ituri.
Ni imyigaragambyo bakoze mu ituze, bavuga ko ubuzima babayemo busharira, bifuza amahoro mu gihugu cyabo bagataha.
Benshi mu bahungiye mu Rwanda bavuga ko batangiye guhunga nyuma y’uko bamwe bo mu miryango yabo batangiye kwicwa bazira kuba ari Abatutsi, abandi bahunze nyuma yo guhigwa bikomeye ndetse bagatwarirwa imitungo.
Shukuru Clarisse, umubyeyi w’abana bane, yahungiye mu Rwanda avuye muri Teritwari ya Rutshuru. Avuga ko yahunze mu Kwakira 2023 nyuma y’uko umugabo we wari mu bwoko bw’Abatutsi abagize umutwe wa Wazalendo na FDLR bamusanze mu nzu bakamukorera iyicaruhozo barangiza bakamutwara.
Bamwe mu mpunzi bari mu nkambi ya Nkamira bavuga ko ubwicanyi bakorerwa bumaze imyaka myinshi kuva mu 1994, ubwo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bahungiraga mu yahoze ari Zaïre.
Bagira bati “Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yarahagaritswe ikomerezwa muri Congo. FDLR zimaze igihe zica Abatutsi zibatwara n’ibyabo, nyamara Leta irarebera ntacyo ikora, ahubwo yabahaye ibikoresho, ibashyira muri Wazalendo. Yabahaye ubushobozi bwo kutwica bitwaje intambara ya M23. Turasaba Leta ihagarike Jenoside dukorerwa, dushobore gusubira mu byacu.”
Mu bikorwa byo kwamagana Jenoside ikorerwa Abatutsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, impunzi ziri mu nkambi ya Nkamira zigira ziti “Twamaganye Jenoside ikorerwa Abatutsi muri Kivu y’Amajyaruguru, Abanyamulenge muri Kivu y’Amajyepfo hamwe n’Abahema muri Ituri.”
U Rwanda rucumbikiye impunzi z’Abanyekongo barenga ibihumbi 80 bacumbikiwe mu nkambi ya Nkamira mu Karere ka Rubavu, Kigeme mu Karere ka Nyamagabe, Kiziba mu Karere ka Karongi, Mahama mu Karere ka Kirehe na Nyabiheke mu Karere ka Gatsibo.
Inkambi ya Nkamira icumbikiye impunzi z’Abanyekongo ibihumbi 6, naho abamaze kuyinyuramo ni ibihumbi 14.
Raphael Rusangiza (uri hagati)
Raphael Rusangiza uvuka i Masisi avuga ko bakorewe Jenoside inshuro nyinshi ariko ubu bigeze ku rwego rwo kubamaraho.
Yagize ati “Uko utubona aha turi abacikacumu, abasigayeyo ntabwo bazarokoka. Tshisekedi ntashaka ko Abatutsi babaho kandi ahanini akoresha FDLR yavuye mu Rwanda imaze abantu. Si ubwa mbere duhunze kuko mu myaka irenga makumyabiri ishize twahungiye i Mudende, abacengezi nabwo batwicamo abarenga ibihumbi bibiri,. Turasaba imiryango mpuzamahanga guhagarika jenoside irimo gukorerwa abatutsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Ku Cyumweru tariki 3 Werurwe, Inzego z’umutekano z’u Rwanda zitanga umusanzu wo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba muri Mozambique, zashyikirije abayobozi b’inzego z’ibanze telefone zizabafasha mu kazi kabo no mu gusangiza amakuru ubuyobozi bubakuriye ku byahungabanya umutekano. Abahawe telefone ni abayobozi b’imidugudu 26 bazwi ku izina rya ‘Wenyekiti’, bo mu Karere ka Moçimboa da Praia gaherereye mu Ntara ya Cabo Delgado, yari yarayogojwe n’ibyihebe byo mu mutwe wa Ansar al Sunnah wal […]
Post comments (0)