Inkuru Nyamukuru

Nigeria: Inzara yatumye Abaturage basahura ububiko bw’ibiribwa

todayMarch 4, 2024

Background
share close

Ikigo gishinzwe ibiza muri Nigeria cyatangaje ko cyakajije umutekano ahabikwa ibiribwa, nyuma y’uko abantu amagana basahuye amazu bihunikwamo mu mpera z’icyumweru.

Ibinyamakuru byo muri Nigeria n’imbuga nkoranyambaga berekanye abantu amagana bigabije iduka ry’ibiribwa ejo ku cyumweru, birukankana imifuka y’ibinyampeke ibindi babitwara ku mapikipiki.

Ikigo k’Igihugu gishinzwe ibiza cyavuze ko iyo nzu yarimo ibiribwa itari iya cyo, ariko ko kigiye gukaza umutekano mu biro no hanze yabyo, no ku bubiko bw’ibiribwa mu gihugu hose”nk’uburyo bwo guteganya.

Kuri uyu wa mbere, minisitiri wa Leta ushinzwe uturere tuzengurutse umurwa mukuru yemeje ko ubusahuzi bwabaye mu bubiko bw’igihugu, abyita urugomo rusumba inzara.

Mariya Mahmoud yagize ati: “Iki ni icyerekana ko dukeneye gukaza umutekano ku bubiko bw’ibiribwa bwacu bwose”

Kuva Perezida Bola Ahmed Tinubu agiye ku butegetsi mu mwaka ushize, yakuyeho nkunganire mu bikomoka kuri peteroli. Ibi byatumye ibiciro byayo bizamuka kandi ubuzima burahenda mu gihe agaciro k’ifaranga ry’igihugu (Naira) kagabanutse ugereranyije n’idolari.

Abanya-Nigeria benshi byabaye ngombwa ko bagenda basimbuka ifunguro, bahagarika n’ibiribwa bimwe na bimwe, nk’inyama, amagi n’amata, mu gihe ibibazo by’ubukungu mu majyaruguru byatumye abakene batangira kurya umuceri wo ku rwego rwo hasi, wajyaga ugaburirwa amafi.

Kugirango babashe kugaburira abana babo, abagore bajya mu misozi gucukura udukoko mu butuka, nk’uko bigaragazwa na za videwo zishyirwa ku mbuga nkoranya mbaga.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Tshisekedi ntashaka ko Abatutsi babaho kandi akoresha FDLR – Abigaragambya

Impunzi z’Abanyekongo zicumbikiwe mu nkambi ya Nkamira mu Karere ka Rubavu zabyukiye mu bikorwa byo kwamagana Jenoside ikorerwa Abatutsi n’abandi biganjemo abavuga Ikinyarwanda bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC). Abigaragambya barasaba imiryango mpuzamahanga kubatabara no gusaba Leta ya Kinshasa guhagarika Jenoside ikorerwa Abatutsi muri Kivu y’Amajyaruguru, Jenoside ikorerwa Abanyamulenge muri Kivu y’Amajyepfo ndetse n’ikorerwa Abahema muri Ituri. Ni imyigaragambyo bakoze mu ituze, bavuga ko ubuzima babayemo busharira, bifuza […]

todayMarch 4, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%