Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Fransisiko yayoboye igitambo cya Misa aho yasabiye igihugu cya Haiti cyugarijwe n’urugomo rw’amabandi yitwaje intwaro, abangamiye ku buryo bukomeye abaturage ndetse na Leta.
Ari i Vatikani mu Butaliyani, aho yasomeye igitambo cya Missa mu magambo ye bwite, Papa Fransisiko yagize ati “Nkurikirana n’impungenge zivanze n’agahinda ibibazo byugarije Haiti n’urugomo rumaze iminsi.”
Papa Fransisiko yavuze aya magambo ahagaze imbere y’imbaga y’abantu benshi bari baje muri iyo missa, abasaba gusaba Bikira Mariya ngo abanyahaiti bagire amahoro kandi urugomo rwose ruhagarare. Yavuze kandi ko abanyahaiti nabo ubwabo bagomba gutanga umusanzu wabo ngo bagire amahoro n’ubwiyunge mu gihugu bashyigikiwe n’umuryango mpuzamahanga.
Mu gihe hashize iminsi itatu, isi yizihije umunsi w’umugore, Papa Fransisiko yahuje uyu munsi n’urugomo rwo muri Haiti, avuga ko hari icyo ashaka kuvuga kandi akagaragaraza n’impuhwe ku bagore bose cyane cyane abadahabwa agaciro. Yagize ati rero: “aracyari byinshi tugomba gukora kugirango umugore yubahwe.”
Iki gihugu cya Haiti cyinjiye mu bihe bidasanzwe mu cyumweru gishize ubwo amabandi yitwaje intwaro afunguye gereza, abagororwa bagatoroka. Udutsiko tw’amabandi twayogoje abaturage, turasaba ko Ministiri w’intebe w’iki gihugu Ariel Henry yegura, akava ku butegetsi.
Post comments (0)