Inkuru Nyamukuru

Umukozi wa Minisiteri y’Urubyiruko yafunzwe akekwaho kwaka no kwakira ruswa

todayMarch 22, 2024

Background
share close

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Niyigena Patrick, umukozi ushinzwe guhanga udushya mu bucuruzi no guteza imbere impano muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi.

Niyigena Patrick arakekwaho kwaka no kwakira ruswa y’amafaranga yatanzwe na bamwe mu bitabiriye irushanwa rya YouthConnekt Awards 2024, abizeza ko bazaza ku rutonde rw’abatsinze.

Ukekwaho icyaha afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge mu gihe iperereza rikomeje hanategurwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB ishimira abakomeje gutanga amakuru ku cyaha cya ruswa inibutsa ko badakwiriye kugihishira kuko kigira ingaruka ziremereye ku iterambere ry’Igihugu.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Mu Rwanda hafunguwe icyicaro cy’Ikigega Nyafurika giteza imbere ibyoherezwa mu mahanga

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yatangije ku mugaragaro i Kigali, icyicaro cy’Ikigega Nyafurika gishinzwe iterambere ry’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga (FEDA), gishamikiye kuri Banki Nyafurika ishinzwe guteza imbere ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga, Afreximbank. Ubwo batangizaga ku mugaragaro ikigega FEDA Uyu muhango wabaye ku wa gatatu tariki ya 20 Werurwe 2024, ugaragaza intambwe ya mbere yo gushyira mu bikorwa amasezerano u Rwanda rwagiranye na Afreximbank i Cairo mu Misiri, mu kwezi k’Ukuboza […]

todayMarch 22, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%