Inkuru Nyamukuru

Kugira ubumenyi bw’ikoranabuhanga bizafasha urubyiruko kwihangira imirimo

todayMay 2, 2024

Background
share close

Ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo, ku wa Gatatu tariki 01 Gicurasi 2024, hatangijwe ku mugaragaro umushinga wo gufasha urubyiruko kugira ubumenyi bw’ikoranabuhanga buzabafasha kwihangira imirimo.

Ni ibirori byabereye i Kigali ku rwego rw’Igihugu, aho byitabiriwe n’abagera kuri 200 baturutse mu nzego zitandukanye zirimo iza Leta, abikorera, n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

Muri ibyo birori hanatangirijwemo ukwezi kwahariwe umurimo mu Rwanda, kuzibanda ku myaka 30 y’ihangwa ry’imirimo mu rubyiruko n’ahazaza h’umurimo.

Imibare ya Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) igaragaza ko muri gahunda yo kwihutisha iterambere ya NST1 yo kuva muri 2017 kugeza muri 2024, hari intego yo guhanga imirimo miliyoni 1.5 umwaka ushize wa 2023 ukaba wararangiye hamaze guhangwa imirimo miliyoni 1.3, aho urubyiruko rwihariye igera kuri 80% byayo.

Bamwe mu rubyiruko bavuga ko abenshi batagikora akazi bakurikije ibyo bize mu ishuri, bitewe n’uko hari akazi kenshi kagenda kavuga kubera ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.

Umwe muri bo ati “Ahantu hose duca no kugira ngo tubone imirimo usanga byose ari ikoranabuhanga.”

Mugenzi we ati “Nk’abo twiganye akenshi usanga baragiye biga ibintu bitandukanye, ariko uramuhamagara akakubwira ati nkora ibijyanye no gusemura mu Buhinde, nkora ibintu ibi n’ibi by’ikoranabuhanga.”

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Prof. Jeannette Bayisenge, yavuze ko Isi igana mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga atari mu rwego rw’ikoranabuhanga gusa ahubwo muri rusange.

Ati “Bigaragara ko ikoranabuhanga ari ryo shingiro rya byose, kandi turacyasanga imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu Banyarwanda ndetse no mu rubyiruko ikiri hasi, ikindi n’igishoro usanga kiba imbogamizi haba ku rubyiruko ndetse no ku Banyarwanda, akaba ari ho imbaraga zigenda zishyirwa cyane cyane aho hagenda hagaragara ibyuho, ari na cyo umushinga uyu munsi twatangije uzaza kwibandaho, gukomeza kubakira urubyiruko ubushobozi cyane cyane bushingiye ku ikoranabuhanga mu guhanga imirimo, ariko no kubona igishoro.”

Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo watangiye kwizihizwa bwa mbere tariki 01 Gicurasi, mu 1886 nubwo wemejwe bwa mbere mu 1891, gusa mu bihugu byose bakaba batawizihiza kimwe, kubera ko hari ibihugu biwizihiza ku wa Mbere wa mbere w’ukwezi kwa Gicurasi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Sénégal: Batashye Urwibutso rwa Captain Mbaye Diagne wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Karabaranga Jean Pierre, ari kumwe n’abayobozi batandukanye muri Sénégal, yatashye ku mugaragaro Urwibutso rwa Captain Mbaye Diagne wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu Muryango w’Abibumbye mu Rwanda. Urwibutso rwubakiwe Captain Mbaye Diagne Captain Mbaye Diagne yitabye Imana tariki 31 Gicurasi 1994 ahitanywe n’igisasu ubwo yari mu kazi, akaba ashimirwa ubutwari yagaragaje mu gihe cya Jenoside ubwo yemeraga kwitangira […]

todayMarch 23, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%