Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yafunguye ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga ya 5 y’Ihuriro ry’Abajyanama ba za Guverinoma muri Siyansi (INGSA) ibera i Kigali kuva ku itariki ya 1-2 Gicurasi 2024.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente, avuga ko Siyansi itegerejweho kugira uruhare rukomeye mu rugendo Igihugu cyatangiye rwo kuzagira ubukungu buringaniye muri 2035.
Minisitiri w’Intebe yabitangarije mu nama ya gatanu y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Abajyanama ba za Guverinoma mu bya Siyansi, irimo kubera i Kigali guhera ku wa Gatatu tariki 01 Gicurasi 2024.
Ni nama ihuje abaturutse mu bihugu 65 ku bihugu 160 binyamuryango by’iri huriro rimaze igihe kingana n’imyaka 10, ikaba ari ku nshuro ya mbere ibereye ku mugabane wa Afurika.
Atangiza iyi nama ku mugaragaro, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente, yavuze ko nka Leta y’u Rwanda bazi neza agaciro ka siyansi, ikoranabuhanga na inovasiyo mu nzego zose, mu guteza imbere imibereho myiza n’iterambere rirambye mu gihugu.
Yongeraho ati “U Rwanda rufite intego yo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, kandi kugira ngo iyi ntego igerweho, twashoye mu byiciro byose by’uburezi duhereye mu mashuri abanza, ayisumbuye no mu mashuri makuru, intego yacu ni ugukomeza kuzamura ubumenyi bw’abantu bacu binyuze mu kubongerera amahugurwa ahoraho mu nzego zinyuranye za siyansi.”
Biteganyijwe ko mu minsi ibiri iyi nama imara haganirirwamo gahunda zitandukanye zirimo uburyo za Guverinoma zarushaho kuganira n’imiryango ikora ibijyanye na siyansi, kugira ngo bafatanyirize hamwe gukora politiki zishobora guteza urwego rwa siyansi imbere kandi zikanafasha abaturage.
Perezida w’Ihuriro ry’Abajyanama ba za Guverinoma mu bya Siyansi, Prof. Remi Quirion, avuga ko amwe mu mahirwe u Rwanda rufite ari uko rufite abakiri bato benshi ugereranyije no mu bindi bihugu by’umwihariko ibyo ku migabane y’u Burayi na Amerika.
Ati “Ni urubyiruko rwifuza kumenya, ariko wenda amahirwe macye bagira yo kubona akazi keza bamaze kwiga, ni zo mbogamizi zikomeye tugiye gushyiramo imbaraga. Hano mu Rwanda icyiza cyaho mufite amasomo ya siyansi n’imibare, ndacyeka ko mufite umusingi mwakubakiraho.”
Umuvuduko w’ubukungu bw’u Rwanda kuva mu 1994 ubarirwa ku mpuzandengo ya 7%, mu gihe ibyo umuturage w’u Rwanda yinjiza byavuye ku madolari ya Amerika 111, bigera ku 1040 mu 2023.
U Rwanda rufite intego yo kugira ubukungu buciriritse mu 2035, aho Umunyarwanda azaba yinjiza nibura amadolari 4,036 mu gihe bitenganyijwe ko azaba yinjiza nibura amadolari 12,476 ku mwaka mu 2050.
Ubwo mu Murenge wa Simbi na Maraba ho mu Karere ka Huye bibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, tariki 18 Mata 2024, hagaragajwe bimwe mu bibazo bishamikiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 abana bakunze kubaza ababyeyi, rimwe na rimwe kubasubiza bikabagora. Mu bibazo byagaragajwe byibazwa n’abana ndetse n’urubyiruko kugeza ku myaka 30, harimo ibyavuzwe n’abantu bakuru, ariko bagaragaza ko byibazwa n’abana batoya bo kuva ku […]
Post comments (0)