Inkuru Nyamukuru

Rusizi: Umusore birakekwa ko yiyahuye kubera ko umukobwa yamubenze

todayMay 4, 2024

Background
share close

Umusore witwa Ishimwe Ramazani wo mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, wari ufite imyaka 24 y’amavuko, birakekwa ko yiyahuye yimanitse mu mugozi, nyuma y’uko umukobwa amwanze.

Umurambo w’uwo musore wabonetse amanitse mu mugozi yapfuye, nk’uko inkuru dukesha ikinyamakuru Konekt 250 ibivuga.

Uwo musore ngo yasize yanditse urupapuro, avugamo ko yahisemo kwiyahura kuko kubengwa n’uwo mukobwa bingana no gupfa.

Muri iyo baruwa, yanditse yibaza impamvu agerageza gukunda ariko ntibimuhire, ndetse n’ibindi ageragezamo amahirwe ntibimukundire.

Ishimwe Ramazani biravugwa ko yakundaga cyane uwo mukobwa, akaba ndetse yarii aherutse kumwereka se, nyamara uwo mukobwa we akaba ngo yari afite undi musore akunda uba i Kigali.

Ubuyobozi bugira inama abakundana ko mu gihe hagize uwanga undi, umuti atari ukwiyahura, kuko aba ashobora kubona undi bakundana.

Ibaruwa bivugwa ko yasize yanditse:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kamonyi: Impanuka y’ikamyo yakomerekeyemo umuntu umwe

Mu karere ka Kamonyi kuri uyu wa gatanu tariki ya 3 Gicurasi 2024 habereye impanuka y’ikamyo yahirimye igwa munsi y’umuhanda umushoferi wari uyitwaye arakomereka. Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SP Kayigi Emmanuel yatangarije Kigali Today ko iyi mpanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko. Ati “ Impanuka ntawe yahitanye hakomeretse byoroheje umushoferi, yatewe n’imiyoborere mibi no kutaringaniza umuvuduko kandi hagwaga imvura nyinshi”. SP Kayigi asaba abatwara ibinyabiziga kwitwarari […]

todayMay 3, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%