Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, tariki 16 Mata na tariki 6 Gicurasi 2024 rwataye muri yombi abantu batandatu bakurikiranyweho icyaha cyo gushyira ahagaragara no ku mbuga nkoranyambaga ibiteye isoni.
Abakurikranyweho iki cyaha barimo Mukamana Francine w’imyaka 24, akaba akoresha umuyboro wa YouTube uzwi nka Fanny TV 250 na Iradukunda Themistocles uzwi nka T. Bless w’imyaka 27, akagira umuyoboro wa YouTube izwi ku izina rya Kigali Magazine, Gasore Pacifique uzwi nka ’Yaka Mwana’ w’imyaka 38, Uwase Natasha w’imyaka 20, Uwimana Jeannette uzwi nka Gaju w’imyaka 20 ndetse na Mugwaneza Christian w’imyaka 26, akaba afata amashusho anyuzwa ku miyoboro ya YouTube.
Aba bose bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo ibyo gufata amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa, icyaha cyo gukora ibiterasoni mu ruhame n’icyaha cyo gutukana mu ruhame.
Ibi byaha babikoze mu bihe bitandukanye aho bakoraga ibiganiro kuri shene za YouTube zitandukanye zirimo Kigali Magazine, Umurava YouTube Channel, Sawa sawa show na Iryakabagari TV.
Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo, mu gihe dosiye zabo ziri gutunganywa kugira ngo zoherezwe mu bushinjacyaha uretse Dosiye ya Mukamana Francine na Uwase Natasha zamaze zo koherezwa mu Bushinjacyaha.
Gukora ibiterasoni mu ruhame ni icyaha giteganywa n’ingingo ya 143 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Uhamwe niki cyaha ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu, ariko kitarenze imyaka ibiri.
Gutukana mu ruhame ni icyaha giteganwa n’ingingo ya 161 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Uhamwe n’iki cyaha ahanishwa igifungo kuva ku minsi 15 ariko kitarenze amezi abiri, ndetse n’amafaranga kuva ku 100000 Frw kugera ku 200000 Frw. Ashobora kandi guhanishwa gukora imirimo y’inyungu rusange mu gihe kitarenze iminsi 15, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Icyaha cyo gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa giteganywa n’ingingo ya 34 mu gitabo cy’amategeko ahana, No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 yerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.
Abagikoze baramutse bahamwe n’iki cyaha, bahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu ariko itarenze itanu, n’ihazabu kuva kuri 1000000 Frw ariko atarenze miliyoni 3000000 Frw.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Dr Murangira B. Thierry yavuze ko “abafite imiyoboro ya YouTube, Instagram, Facebook, RIB irabasaba kuyikoresha mu murongo w’amategeko.” RIB iributsa abaturarwanda cyane cyane urubyiruko kwirinda kwishora mu bikorwa by’urukozasoni.
Urubyiruko ruragirwa inama yo kubyaza umusaruro amahirwe ari mu gukoresha imbuga nkoranyambaga ariko bagendera mu nzira ziteganywa n’amategeko.”
RIB yavuze ko bidakwiye ko imbuga nkoranyambaga bidakwiye kuzigira imiyoboro yo kwamamaza no gukwirakwiza ibikorwa by’urukozasoni, ubusambanyi cyangwa amashusho amagambo y’imikoreshereze y’ibitsina, kugira ngo bagwize ababareba.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko bugiye gutangira gahunda yo gutunganya ahantu harindwi hasanzwe imyubakire y’akajagari, mu rwego rwo gufasha abatuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga gutura neza. Ni gahunda ubuyobozi bw’Umujyi buvuga ko bumaze igihe bwaratangiye kuko ku ikubitiro yatangiriye mu Murenge wa Nyarugenge mu Kagari ka Biryogo ahitwa mu Gatare hamwe no kuri Mpazi mu Murenge wa Gitega ahagenda hashyirwa ibikorwa remezo by’ibanze bifasha abaturage kurushaho gutera […]
Post comments (0)