Inkuru Nyamukuru

Intumwa za UN zasuye Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere

todayMay 14, 2024

Background
share close

Intumwa zaturutse mu Muryango w’abibumbye, ziyobowe na Michael Mulinge KITIVI, umuyobozi w’ishami rishinzwe ibijyanye n’ubufasha mu by’ubushobozi, basuye icyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere.

Izi ntumwa ziri mu Rwanda mu ruzinduko zatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 13 Gicurasi 2024, aho zakiriwe na Brig Gen Geoffrey GASANA, Umugabo mukuru wungirije w’Ingabo zirwanira mu kirere.

Uru ruzinduko rugamije kuganira no kungurana ibitekerezo mu bijyanye no kongera umutekano w’indege no kwitegura ibikorwa byo kubungabunga amahoro.

Michael Mulinge yavuze ko ubuyobozi bw’ingabo zirwanira mu kirere mu Rwanda n’intumwa z’umuryango w’abibumbye bazafatanya gutegura gahunda igamije guteza imbere umutekano w’indege mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, by’umwihariko mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Eepfo (UNMISS).

Michael Mulinge, yashimangiye ko Loni ishima cyane uruhare rw’indege z’u Rwanda zoherejwe muri Sudani yepfo kuva mu mwaka wa 2012 mu bikorwa byo kubungabunga umutekano.

Yagaragaje ko Ingabo z’u Rwanda zagize uruhare runini mu bikorwa byo kubungabunga amahoro kandi zizakomeza gushyigikirwa n’umuryango w’abibumbye kugira ngo zikomeze gutanga uwo musanzu ukomeye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ingabo na Polisi mu masomo yihariye ku gukumira ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

Ingabo na Polisi 19 bo ku rwego rwa Ofisiye mu Rwanda, batangiye amahugurwa agamije guhangana n’ikibazo gihangayikishije Afurika, cyo gukoresha abana mu mitwe yitwaza intwaro no mu gisirikare. Ni amahugurwa y’iminsi itanu yiswe “Child Protection Focal Points Course”, ari kubera mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (RPA) mu Karere ka Musanze, aho yatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa mbere tariki ya 13 akazasozwa ku itariki 17 Gicurasi 2024. Atangiza ayo mahugurwa, Lt […]

todayMay 14, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%