Inkuru Nyamukuru

Abatanga serivisi n’ibikorwa bikunzwe mu Rwanda bagiye kongera guhembwa

todayMay 14, 2024

Background
share close

Ibirori byiswe Consumers Choice Awards bigiye kuba ku nshuro ya gatatu bitegurwa na Kirisimbi Events isanzwe izwi, ahatangwa ibihembo ku bantu batanga serivisi ndetse n’ibindi bikorwa byitabirwa na benshi mu Rwanda.

Umuyobozi wa Karisimbi Events, Mugisha Emmanuel

Umuhango wo gutanga ibi bihembo bya Consumers Choice Awards uzaba ukomatanyirijwe hamwe na KimFest (Karisimbi International Multcultural Festival) kuburyo hazaba harimo no kwerekana imideri, kwerekana ibikorwa by’indashikirwa, gutanga ibihembo, imbyino gakondo, umuziki wa live uzakorwa n’abahanzi b’abahanga, ndetse no gutambuka ku itapi itukura bifotoza.

Ibi birori bikunze kugaragaramo ibyamamare bikomeye ndetse n’abaherwe bayobora ibigo bizwi bigiye bitandukanye intego yabyo n’uguhemba abakora neza bakanatanga serivisi nziza.

Umuyobozi wa Karisimbi Events, Mugisha Emmanuel yavuze ko Consumers Choice Awards, ibi birori bizabera kuri Century Park Hotel tariki ya 21 Gicurasi 2024 kuva saa kumi n’ebyiri kugeza birangiye.

kuri iyi nshuro abahatana bazahembwa mu byiciro 25 byatoranyijwe.

Ni ibirori bizaba bikomatanyijwe
Abahatana bari mu byiciro 25

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Mu Rwanda hagiye kubakwa ishuri ry’imyuga ryigisha nk’ayo mu Bushinwa

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB) rwatangaje ko mu Rwanda hagiye kubakwa ishuri ry’imyuga rizajya ryigisha amasomo ari ku rwego rumwe n’urw’abiga muri ayo mashuri mu Bushinwa. Ibiganiro byahuje uruhande rw’u Rwanda rushinzwe ibijyanye n’ubumenyingiro hamwe n’urwego nk’urwo rwo mu Bushinwa ndetse n’ibindi bigo byo mu Bushinwa bifite aho bihuriye n’ingufu Ni bimwe mu byagarutsweho n’ubuyobozi bukuru bwa RTB ku wa mbere tariki 13 Gicurasi 2024, nyuma y’ibiganiro bwagiranye […]

todayMay 14, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%