Inkuru Nyamukuru

PSD yatanze kandidatire z’abazayihagararira mu matora y’abadepite

todayMay 20, 2024

Background
share close

Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’Abaturage (PSD) ryagejeje kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora(NEC), urutonde rw’abakandida-depite 66 barimo abagore 29 n’abagabo 37.

Ibi byakozwe kuri uyu wa mbere tariki 20 Gicurasi 2024, aho umunyamabanga Mukuru wa PSD, akaba na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Dr Jean Chrisostome Ngabitsinze, yavuze ko ishyaka ryabo rikomeje guhatanira kugira Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko.

Twakwibutsa ko kandidatire zose zizatangwa kuri NEC zizatorwamo Abadepite 80 barimo 24 bahagarariye Abagore mu matora aziguye, Abadepite 2 bahagarariye Urubyiruko, Abadepite 53 bavuye mu mitwe ya Politiki no mu bakandida bigenga, hamwe n’umudepite umwe uhagarariye abafite ubumuga.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida wa Iran n’abo bari kumwe baguye mu mpanuka y’indege

Indege ya Kajugujugu yari itwaye abantu barimo Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi, yakoze impanuka, abari bayirimo bose barapfa nk’uko byatangajwe kuri Televiziyo y’Igihugu ya Iran mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2024. Iyo Televiziyo yatangaje ko aho ibisigazwa by’iyo ndege byabonetse, nta kimenyetso na kimwe cy’umuntu ukiri muzima cyari gihari. France 24 yatangaje ko mu masaha y’umugoroba yo ku Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2024, aribwo umuyobozi w’ikirenga […]

todayMay 20, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%