Inkuru Nyamukuru

Perezida William Ruto ari mu ruzinduko muri Amerika

todayMay 21, 2024

Background
share close

Perezida wa Kenya, William Ruto ari mu ruzinduko rw’akazi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akazagirana ibiganiro na mugenzi we Joe Biden ku ngingo zitandukanye, bakazibanda cyane ku mutekano n’ubucuruzi.

Ibiro by’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Ku wa 20 Giurasi 2023, byatangaje ko byishimiye kwakira Ruto na madamu we.

Byanditse biti:” Amerika yakiriye neza Perezida William Ruto na Madamu we Rachel Ruto, i Atlanta, Georgia. Uru ruzinduko muri Atlanta ni igice cya mbere cy’ubufatanye bwa dipolomasi hagati ya Kenya n’Amerika.”

Muri uru ruzinduko, William Ruto yahuye n’Abanyakenya baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Cobb Galleria Centre, Atlanta, Georgia.

Perezida Ruto yavuze ko Leta zunze Ubumwe z’Amerika zabaye inshuti nziza ya Kenya mu buvuzi.
Yagize ati:” U.S.A yabaye inshuti nziza mu bikorwa remezo, no mu bushakashatsi bugamije guhangana n’indwara zanduza. Turashaka kongera ubufatanye, harimo no gukora inkingo, bizana iterambere kuri twese.”

Ku wa kane ni bwo ibi biganiro bya Biden na Ruto bizaba, bikazagaruka ku bufatanye mu bucuruzi n’umutekano, harimo nuko Kenya yiyemeje kuyobora ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, bugamije kugarura umutekano muri Haiti, wangijwe n’ubutegetsi bushingiye ku dutsiko tw’amabandi.

Kenya yemeye kohereza abapolisi 1.000, kandi ikazayobora ubutumwa bw’amahoro muri icyo gihugu.
Biteganijwe ko icyiciro cya mbere cy’abapolisi ba Kenya bazakora urugendo rw’ibirometero 12.500 berekeza mu murwa mukuru wa Haiti, Port-au-Prince muri iki cyumweru, nk’uko AFP yabitangaje.

Kenya iri mu bihugu 10 bya mbere bikomokamo abirabura bimukira muri Amerika nk’uko Pew Research Centre yabigaragaje mu bushakashatsi yakoze 2019.

William Ruto ni we muyobozi wa mbere wo muri Afurika uzaba yakiriwe na perezida wa Amerika Joe Biden kuva yatorwa mu 2020.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Tanzania: Umudepite yasabye ko abasambanya abana n’abafite ubumuga bajya bakonwa

Muri Tanzania, Umudepite w’umugore ubwo yagarukaga ku kibazo cy’abagabo basambanya abana ndetse n’abafite ubumuga, yagize uburakari cyane asaba ko itegeko rizanwa mu Nteko Ishinga Amategeko rikemezwa, kugirango abakora ibyo bajye bakonwa (kuhasiwa), baterwe urushinge rubambura ingufu za kigabo. Muri videwo yatangajwe na Jambo TV, Depide Mwantum Dau Haji yahawe umwanya w’iminota itanu yo kuvuga nyuma ya raporo yari imaze gutangazwa. Yavuze ko ashima akazi kakozwe, ariko avuga ko ku bijyanye […]

todayMay 20, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%