BLU 3 ni rimwe mu matsinda y’abakobwa yakomeye mu Karere ndetse no muri Afurika yose, bakoze ibitaramo byinshi byabinjirije amafsranga atari make ndetse begukana n’ibihembo byinshi mubihe bitandukanye.
Mu 2008 nibwo abakunzi babo batengushywe nyuma y’uko aba bakobwa bahise bafata umwanzuro wo gutandukana buri wese akayoboka inzira yo gukora umuziki kugiti cye.
Iri tsinda nyuma y’imyaka irenga 15 ritandukanye ryiyemeje gusubira muri studio aho bari gutegura indirimbo bavuga ko igamije kongera kubahuza, ikaba iri gutunganywa na producer uzwi cyane ku izina rya Artin. Uretse iyi ndirimbo kandi abahoze ari abafana babo babategerezanyije amatsiko menshi mu gitaramo bari kubategurira.
Umwe mubagize iri tsinda Cindy Sanyu, avuga, mw’izina ry’aba bagore batatu, yashimangiye ko bagomba kugumana umwimerere wabo babihuza n’umuziki ugezweho wa none.
Cindy yagize ati, “Tugomba kugarura umwimerere wa BLU 3, ntituwibagirwe ahubwo tuwuhuze ni’bigezweho ubu. Vuba aha twari muri studio na Artin, tuzi icyo turwanira, ntidushaka ko BLU 3 ihezwa muri uyu muziki, twazanye umwimerere wa BLU 3 ngo duhuze uyu muziki n’ubuzima busanzwe.”
Amatike yo kwinjira muriki gitaramo cy’amateka kizongera guhuza aba baririmbyi nk’itsinda amaze igihe yarashyizwe hanze ndetse ab’inkwakuzi bamaze kuyibikaho.
BLU 3 Reunion Concert ni kimwe mu bitaramo bihenze, kuko itike yo mu cyiciro cya ’Diamond’ y’abazaba bakurikiye iki gitaramo bicaye ku meza y’abantu runaka izaba yishyuzwa miliyoni 10 z’Amashilingi ya Uganda. Naho abazicara ku meza y’itike ya ’Platinum’ bazishyura miliyoni 5 z’Amashilingi ya Uganda ndetse n’ameza ya ’Gold’ kuri miliyoni 3.
Isubirana ry’iritsinda BLU 3 bamwe barifata nko kongera kuzamura ibendera ry’umuziki wa Uganda mu Karere ndetse no muri Afurika yose muri rusange doreko aba uko ari batatu basaga n’abakora biguruntege mu minsi ishize.
Umugabo w’imyaka 32 y’amavuko wacururizaga mu Murenge wa Muhoza wo mu Karere ka Musanze, yafatanywe inzoga zo mu bwoko bwa ‘Liqueur’ butandukanye yacuruzaga mu buryo bwa magendu, zifite agaciro k’asaga miliyoni imwe (1Frw). Yafatiwe aho yari yaragize ububiko bwazo mu Mudugudu wa Biremo, Akagari ka Migeshi, mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 21 Gicurasi, ahagana saa sita z’ijoro. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) […]
Post comments (0)