Inkuru Nyamukuru

Barikana Eugène yasabiwe gufungwa imyaka ibiri

todayMay 23, 2024

Background
share close

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Gicurasi 2024 bwasabiye Barikana Eugène wahoze ari umudepite mu Nteko Ishingamategeko, gufungwa imyaka ibiri nyuma yo gusanganwa intwaro iwe mu rugo.

Iburanisha ry’urubanza rwe ryabereye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge aho Barikana Eugène yaburanye yemera icyaha agasaba gukurirwaho ibihano.

Biteganyijwe ko icyemezo cy’Urukiko kizasomwa ku wa Gatatu tariki ya 29 Gicurasi 2024.

Ku itariki 11 Gicurasi, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ni bwo rwafunze Barikana nyuma yo kwegura mu Nteko Ishinga amategeko nk’Umudepite.

RIB ivuga ko yari akurikiranyweho gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Izo ntwaro bamufatanye ni grenade imwe n’agasaho (magazine) k’imbunda yo mu bwoko bwa Kalashnikov (AK 47).

Akimara gutabwa muri yombi, Barikana yabwiye abagenzacyaha ba RIB ko izo ntwaro yazitunze akibana n’abasirikare akibagirwa kuzisubiza.

Icyaha nikimuhama, ashobora guhanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe kugera kuri miliyoni ebyiri cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ni inshingano zacu gufasha mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu cyacu- Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki 23 Gicurasi 2024 yafunguye ku mugaragaro inyubako y’Ikigo gitanga serivisi z’ubwishingizi mu Rwanda, ‘Radiant Insurance Company’, iherereye mu Murenge wa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali. Ni igikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Radiant Insurance Company Ltd, Marc Rugenera; Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Radiant Insurance Company Ltd, François Régis Kabaka n’abandi bayobozi batandukanye. Iyi nyubako yitezweho gufasha iki kigo kunoza no kwihutisha imitangire ya […]

todayMay 23, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%